Mbere yo kwerekeza mu biruhuko by’iminsi mikuru, Mvukiyehe yasize asezeye abayobozi bagenzi be ku rubuga rwa Whatsapp bahuriraho. Ibi byaje bikurikira ibaruwa y’ubwegure yanditse ku wa 29 Nzeri 2022.
Mu ijambo risoza umwaka,Mvukiyehe yageneye Abakunzi ba Kiyovu Sports, yumvikanye atanga icyerecyezo n’intego by’ikipe mu mwaka mushya wa 2023 benshi bemeza ko ari ikimenyetso ntakuka cy’uko uyu mugabo akiri umuyobozi w’iyi kipe.
Yagize ati “Umuryango mugari wa Kiyovu Sports ndawushimira kandi ndawizeza ko turi mu murongo mwiza wo kuwushimisha. Turifuza igikombe cya shampiyona ndetse n’ikindi cyose.”
Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka ikipe ifite intego yo gushaka abafatanyabikorwa bayiha amafaranga bitandukanye n’abo isanganywe bayihaga serivisi.
Amakuru yaherukaga avuga ko Mvukiyehe ari mu biganiro n’Ubuyobozi bwa Aspor FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ngo abe yagura iyi kipe, ayifashe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.
Mvukiyehe amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa Kiyovu Sports yatorewe kuyobora muri Nzeri 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!