00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvukiyehe Juvénal yatangajwe no kuba Kiyovu Sports yarananiwe kwishyura miliyoni 157 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 June 2025 saa 09:29
Yasuwe :

Mvukiyehe Juvénal wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports, yatangajwe no kumva ko iyi kipe yananiwe kwishyura ideni rya miliyoni 157 Frw bigatuma ifatirwa ibihano na FIFA byo kumara imyaka itatu itagura abakinnyi.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ntiyari yemerewe kugura abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize wa 2024/25, byatumye igorwa no gukina Shampiyona ndetse irokoka hitabajwe imbaraga zo hanze y’ikibuga.

Icyo kibazo n’uyu munsi ntikirakemuka ndetse ibihano Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryafatiye Kiyovu Sports bizageza mu 2027 nitaramuka ifashe iya mbere ngo yishyure abo ibereyemo imyenda y’agera kuri miliyoni 157 Frw kubera kubirukana binyuranyije n’amategeko.

Ubwo yaganiraga na Fine FM kuri uyu wa Gatatu, Mvukiyehe Juvénal wayoboye iyi kipe, yatangajwe no kumva ko umwenda ibazwa ari miliyoni 157, agaragaza ko ari amafaranga make abayobozi bayo bakabaye bashaka aho ava.

Ati “Ubwo ayo ni amafaranga? Nari ngize ngo ni nka miliyari! Ariko Nyagasani we! Ayo ntabwo ari amafaranga. Iryo deni wabura banki iyaguha aho i Kigali? Iryo si ideni umuntu yabura aho ayavana.”

Yashimangiye ko ubwo yari ayoboye ikipe, nta kibazo yigeze igira ndetse nta madeni yayisigiye.

Ati “None se igihe nari mpari twigeze dupfundikanya? Uretse ko bagiye kubivuga mu bundi buryo, njyewe hari amadeni nigeze nsiga? Ntabwo twigeze dupfundikanya, abakinnyi twarabaguze, twabahaye amafaranga ashoboka. Ibyo ni ibindi byaje kubaho nyuma, ni abakinnyi baje kurega twaragiye.”

Mvukiyehe yashimangiye ko agikunda Kiyovu Sports ndetse hari umunsi aba yafashe umwanzuro wo kuyivaho ariko bikamunanira.

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports iri gutegura inama izaba tariki ya 4 Nyakanga 2024, izahuriramo abakunzi bayo hagamijwe gukusanya amafaranga yo kuyifasha.

Ni mu gihe tariki ya 12 Nyakanga ari bwo hateganyijwe Inteko Rusange y’iyi kipe izahuza abanyamuryango bayo igategura umwaka w’imikino wa 2025/26.

Indi nkuru wasoma: Ibya miliyari 1 Frw yishyuza Kiyovu Sports, uko yamuhombeje n’icyo yapfuye na bagenzi be: Mvukiyehe Juvénal yavuze

Mvukiyehe Juvénal yatangajwe no kumva ko Kiyovu Sports yananiwe kwishyura miliyoni 157 Frw igafatirwa ibihano na FIFA
Mvukiyehe Juvénal yashimangiye ko agikunda Kiyovu Sports ariko agaragaza ko atanyuzwe n'uburyo yayisohotsemo nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .