Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Mvukiyehe ari mu biganiro n’Ubuyobozi bwa Aspor FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ngo abe yagura iyi kipe, ayifashe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.
Uretse kugura Aspor FC yashinzwe mu 1998 isanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kicukiro, Mvukiyehe kandi agiye guhindura amabara y’imodoka yari yaratije Kiyovu Sports, hakurweho icyatsi n’umweru hasigweho umweru, umutuku n’ubururu bwijimye.
Amakuru dufite ni uko kugeza ubu hari na bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports, Mvukiyehe ashobora kumanukana muri Aspor FC bakayizamura mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha w’imikino.
Tariki ya 25 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Mvukiyehe yavuze amagambo yumvikanisha ko asa n’uwazinutswe ruhago y’u Rwanda ndetse akicuza gukorana n’abantu batayumva ndetse batayizi.
Yaize ati "Ikintu nicuza ni uko naje mu bantu batabyumva. Reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure yabyo, iri kure y’umupira w’amaguru. Iri kure y’ishoramari rya ruhago cyane kandi bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere."
Yavuze ko n’abafana ba Kiyovu Sports batanyurwa n’umusaruro ikipe yabo ibona ndetse ntibayishyigikire.
Ati "Abayovu bene wacu na bo bari kure. Bari kure gute? Wanyumvisha ukuntu ushobora gutsinda Rayon Sports na APR FC ariko uyu munsi ugasaba umufana ngo aze ku mukino, ukaba wababara? Ntiwababara se? Urababara muri stade. Ishoramari muri ruhago riri kure.’"
Mvukiyehe yinjiye muri ruhago ashaka gushora imari, ariko aza gusanga bidashoboka kubera abayirimo. Muri icyo kiganiro yagize ati "Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunyamo. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.’"
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports mu cyumweru gitaha burateganya gusimbuza Mvukiyehe Juvénal nyuma yo gusezera iyi kipe ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, akerekeza i Burayi.
Mvukiyehe yari amaze imyaka isaga ibiri ayobora Kiyovu Sports nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka itatu muri Nzeri 2020.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!