Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na B&B FM Kigali kigaruka ku ngingo zirimo izatumye asohoka mu ikipe yari yaragezemo yakirwa nk’umwami usubiye mu rugo.
Niyonzima Haruna yabanje kwirinda kugira byinshi yavuga ku ikipe, ahamya ko akunda Rayon Sports ndetse byatuma benshi bayivaho kandi yari ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda batari bake.
Ati “Mvugishije ukuri abantu bakwanga ikipe yabo. Ibyo nabonye cyangwa se ibyo abantu banyeretse, nabonaga imbere bizaba bibi kurushaho. Nicaye nkavuga ibyo nabonye mu gihe gito, utubazo tumwe na tumwe duhari kandi tw’ingenzi dutuma ikipe ikomera, abantu ntibaza kuri stade.”
Uyu mukinnyi yahakanye ibyo kuba yarageze mu ikipe abifashijwemo n’uwahoze ari Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, yemeza ko umuntu wa mbere bagiranye ibiganiro ari Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle.
Ati “Umunyamabanga baramubeshyera. Njyewe, umuntu wa mbere nahuye na we yari Perezida wa Rayon Sports. Njya gusinya amasezerano, aha uburenganzira Umunyamabanga [Namenye] tugirana inyandiko, turasinya.”
Uyu mukinnyi yashimangiye ko kuba yarashyize umukono ku masezerano bitakuragaho ko nyuma yo kuyasinya hagombaga gukurikizwa ibiyakubiyemo cyangwa se hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane, bitaba ibyo hakaba hakwitabazwa n’inkiko.
Ati “Niba n’amafaranga yabuze bimenyeshe, niba hari n’ikibazo kimenyeshe. Kuko nagombaga no kujya kubarega. Byarashobokaga ariko ntabwo ari byo byari binzanye. Rayon Sports ni ikipe nubaha."
Haruna yaciye amarenga ko ibibazo biri muri Rayon Sports bitazatinda kugaragara kuko akurikije igihe abiherukira "umukino wa Gasogi United FC uzayigora".
Ni umukino uzakinwa tariki ya 21 Nzeri 2024 ku Munsi wa Kane wa Shampiyona.
Niyonzima wemeje ko yasezeye mu Ikipe y’Igihugu nubwo yifuzaga kugira umukino abikoreramo, yashimangiye ko agifite ku mutima AS Kigali yahozemo, ariko ko hakiri ibibazo byo kuba yarakinnye Shampiyona ku buryo bishobora gutuma kuyisubiramo bigorana.
Haruna yakiniye AS Kigali inshuro ebyiri hagati ya 2019 na 2020 no hagati ya 2021 na 2022 mbere yo kwerekeza muri Al Ta’awon yo muri Libya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!