Kimenyi Yves asanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu (Amavubi) gusa ntabwo aherutse mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yagize mu Ukwakira 2023.
Uyu munyezamu yagize imvune ikomeye mu Ukwakira 2023 mu mukino AS Kigali yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.
Icyo gihe, Kimenyi yasohotse agiye gukiza izamu ahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, amushinga amenyo y’inkweto avunika amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné).
Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya MIEmpire, Muyango yaciye amarenga ko umugabo ashobora kutazakomeza gukina umupira w’amaguru.
Uyu mugore iyo avuga iyi nkuru ubona bimugoye ndetse adashaka no kuyisubiramo ibyo avuga ko byari ibihe bigoye ndetse biteye ubwoba.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga amakuru y’umugabo we, Muyango yavuze ko yakize ubu asigaye agenda adacumbagira gusa ataratangira gukina.
Ati “Yarakize, aragenda, arahaguruka, ubu ari kunanura amagufa gusa ntabwo arajya mu bihe byo gutangira gukina.”
Yakomeje agira ati “Yarababaye cyane. Byari biteye ubwoba, winsubiza muri iyo nkuru. Numvaga azakira ariko uko iminsi yigiraga imbere byagendaga bikomera.”
Ubwo yari abajijwe igihe gisigaye ngo Kimenyi yongere gusubira mu kibuga, Muyango yaciye amarenga ko abamukunze mu kibuga bashobora no kuzamubona mu kandi kazi ari gutanga serivisi.
Ati “ Hamwe n’Imana byose birashoboka. Nonese umusanze ahantu runaka ari kuguha serivisi runaka yambaye ‘costume’ ntabwo byamubera? Yego nibyo mwamukunze mu kibuga rero hari n’igihe wazamukunda umusanze ahandi hantu runaka.”
Abakinnyi benshi bo mu Rwanda bagiye bahagarika guconga ruhago imburagihe kubera imvune zikomeye bagize.
Kimenyi Yves w’imyaka 32 yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali aherukamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!