Iyi nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemererwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.
Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.
Ngoga Roger na Uwimana Jeannine uyobora Ikipe y’Abagore, bagaragaje ko zihagaze neza ndetse zombi ziyoboye muri shampiyona zikinamo mu Cyiciro cya Mbere.
Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere aho azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na Ngoga Roger mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.
Si ubwa mbere Twagirayezu agiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate mu 2019, mu gihe kandi yari muri komite y’inzubacyuho yashyizweho na RGB mu 2020.
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.
Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
Mu gihe uru Rwego rw’Ikirenga rugizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul yabwiye Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe hagati ya 2015 na 2017, ko we atari rwo akenewemo, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu kuko ikipe ikeneye igikombe.
Umwe mu bari mu nama, yavuze ko Muvunyi yashatse no gushyira Munyakazi Sadate muri icyo cyiciro, ariko abanyamuryango babyamaganira kure, bavuga ko amugumana mu bajyanama b’Urwego rw’Ikirenga.
Habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Muvunyi Paul yavuze ko habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports hashingiwe ku mategeko avuguruye agenga imiryango itari iya Leta mu Rwanda, agena ishyirwaho ry’Urwego Rukuru cyangwa rw’Ikirenga.
Ati "Urwo rwego rukazajya rureberera ikipe, rugakora imigabo n’imigambi y’ikipe. Ubwo turi hamwe n’izindi nzego zatowe, harimo Perezida wa Rayon Sports n’ikipe ye. Imigabo n’imigambi nta yindi, ni ukongera tukagarura ibyishimo mu ba-Rayons, tukongera tukongera tukagera ku rwego nk’urwo twari twaragezeho mu gihe cyashize kuko twese ubu turatahiriza umugozi umwe."
Ku buyobozi ubwa Uwayezu na Munyakazi Sadate wamubanjirije, abayoboraga Umuryango Rayon Sports ni bo babaga bayihagarariye mu mategeko, ariko kuri iyi nshuro ni Urwego rw’Ikirenga nk’uko Muvunyi yakomeje abivuga.
Ati "Uru rwego ni rwo ruzaba ruhagarariye Urwego Rukuru, navuga haba mu mategeko, haba no mu guhagararira Rayon Sports nk’uko Twagirayezu azaba ahagarariye ikipe umunsi ku munsi, ariko imigabo n’imigambi izava muri iri tsinda ryicaye hano."
Yongeyeho ko nubwo hatowe inzego zitandukanye ariko abazigize bose bafite inshingano zo kuba abagaragu b’Aba-Rayons.
Ati “Inzego zizakora zigamije gutahiriza umugozi umwe. Dusanze ibibazo birimo amadeni arenga miliyon 450 Frw, ibirarane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi, bigusaba imbaraga zirenze iz’umuntu umwe, tuzafatanya kubikemura.”
Mu nama, havuzwe ko abagize uru Rwego rw’Ikirenga bazajya baterana inshuro ebyiri mu mwaka barebe uko Rayon Sports ihagaze.
Twagirayezu Thaddée watorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports, yavuze ko umushinga wa sosiyete ibyara inyungu "Rayon Sports Ltd" wemejwe nyuma yo kuwumurikira abanyamuryango mu nama.
Ati "Umushinga niba wemejwe rero, tugiye gutangira. Tugiye gukora ibituma umushinga ugaragara."
Yongeyeho ko iyi kipe iteganya gushyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzajya ukurikirana ibikorwa byayo umunsi ku munsi.
Ikipe ya Rayon Sports izahura na Gorilla FC ku Munsi wa 10 wa Shampiyona, iyoboye n’amanota 20 nyuma y’imikino umunani imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!