Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 1 kugeza 28 Mutarama 2025 muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Mutuyimana usanzwe ari umusifuzi wungirije cyangwa bakunze kwita ab’igitambaro ni we munyarwanda rukumbi ugaragara kuri uru rutonde rw’abasifuzi 22.
Mutuyimana asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wifashishwa mu mikino itandukanye ya CAF ndetse na FIFA.
Ni mu gihe abasifuzi bo mu kibuga hagati bazahabwa aya mahugurwa bagera kuri 25. Si aba gusa kuko muri iri rushanwa hazakoreshwa VAR, bityo n’abayo bazahugurwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri mu rugendo rwo gushaka itike izayiganisha muri iri rushanwa, aho mu ijonjora ry’ibanze yasezeye Djibouti, bityo izahura na Sudani y’Epfo mu rya nyuma ritaganyijwe hagati ya tariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!