Mutsinzi na Nova Bayama basezerewe muri Rayon Sports, Manishimwe Djabel arahanwa

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi babiri ishinja guta akazi, Mutsinzi Ange Jimmy na Nova Bayama, inahanisha Manishimwe Djabel kumara ukwezi adakina.

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-1 ariko ku rutonde rw’abakinnyi yari ifite 16 muri 18 basabwa, kuko bamwe mu bakinnyi bayo bari bashyizwe ku rutonde rw’abo ijyana i Musanze ariko ntibaboneka.

Umwe muri abo bakinnyi babuze ku munota wa nyuma harimo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wari wasabye abayobora Rayon Sports kumwongerera amasezerano mbere yo gukina, kuko ayo yari afite yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2018.

Kwanga gukina uyu mukino byatumye abayobora iyi kipe bafata umwanzuro wo gutandukana nawe nk’uko byemejwe n’umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, Muhirwa Frederick.

Yabwiye IGIHE ati “Twaraganiriye mbere twemeranya ko tuzaganira tukongera amasezerano ariko twatunguwe no kuba yarahisemo kwanga gukina aho kwegera ubuyobozi ngo ikibazo gikemuke. Yamenye ko Rwatubyaye bakina ku mwanya umwe atemerewe gukina kubera amakarita ahitamo kwigumura. Twatandukanye nawe mu mahoro ibyo yadukoreye turabishima ariko ntabwo tuzamwongerera amasezerano.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko banamaze gutandukana na Nova Bayama we bashinja guta akazi kuko we yari asigaje amezi arindwi ku masezerano ye.

Ati “Nova yavuze ko arwaye mu ivi nyamara abaganga b’ikipe ntabyo bazi. Umukinnyi urwaye araza tukamuvuza nkuko twabikoreye Rwatubyaye n’abandi, ntabwo ahagarika akazi nta ruhushya. Nawe twatandukanye nawe ubu yemerewe kwishakira indi kipe.”

Rayon Sports ijya gukina na Musanze FC yari yajyanye ikipe y’abakinnyi 17 ariko umukino ukinwa hasigaye 16 kuko Manishimwe Djabel we yavuye mu mwiherero mu gitondo cy’umunsi w’umukino ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, agiye muri Kenya gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya mu igeragezwa i Burayi.

Muhirwa yabwiye IGIHE ko nta ruhushya Manishimwe yahawe kuko amakipe amwifuza atandikiye Rayon Sports asaba uyu mukinnyi. Byaviriyemo uyu mukinnyi usigaranye amasezerano y’umwaka n’amezi umunani guhagarikwa ukwezi nubwo yamaze kwandika asaba imbabazi.

Gutandukana n’aba bakinnyi biyongeraho Yannick Mukunzi na Muhire Kevin bagurishijwe hanze y’u Rwanda, ngo bizatuma muri uku kwezi Rayon Sports isinyisha abandi bakinnyi batatu b’abanyarwanda.

Manishimwe Djabel yahanishijwe kumara ukwezi adakina muri Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano
Nova Bayama yemerewe kwishakira indi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza