00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutsinzi Ange yerekeje i Burayi mu igeragezwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange, yerekeje i Burayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, aho yagiye mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Mutsinzi Ange yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri APR FC ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21. Gusa, ntabwo ari mu bakinnyi bamaze kuyongera ndetse ntiyatangajwe mu batandukanye n’iyi Kipe y’Ingabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Nyakanga 2021, uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.

Mu bamuherekeje ku Kibuga cy’Indege harimo Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, mushiki we Ugiriwabo Liliane na Nshuti Innocent bakinana.

Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe mu 2002 nyuma yo kwihuza kwa F.C. Zwarte Duivels Oud-Heverlee, Daring Club Leuven na Stade Leuven.

Mutsinzi Ange azamara ibyumweru mu igeragezwa muri iyi kipe yo mu Mujyi wa Leuven.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga.

Mutsinzi Ange yerekeje mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu Bubiligi
Mutsinzi Ange yaherekejwe n'abarimo mushiki we Ugiriwabo Liliane
Mutsinzi Ange (ibumoso) na Nshuti Innocent bakinana muri APR FC, uri mu bamuherekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Mutsinzi Ange na Mupenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi muri APR FC mbere y'uko uyu mukinnyi yerekeza mu Bubiligi
Mutsinzi azakora igeragezwa mu Bubiligi mu gihe cy'ibyumweru bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .