Ni imikino izaba ikomeye ku ruhande rw’u Rwanda kuko ruzaba ruri gushaka uko rukomeza gushimangira umwanya wa mbere mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Bityo mu bakinnyi bashobora kwitabazwa harimo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko nanone hakarebwa no ku bakina hanze yarwo by’umwihariko abamaze kumenyera imikino y’Ikipe y’Igihugu.
Nk’uko bisanzwe tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bashobora kwifashishwa mu bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru.
Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, yahuye na Zire FK na yo ikinamo myugariro w’u Rwanda, Mutsinzi Ange.
Aba bombi bahuriye mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona ya Azerbaijan ariko Sabail PFK itsindwa na Zire FK yari iwayo igitego 1-0. Ni umukino Mutsinzi yakinnye wose akawurangiza, mu gihe Nshuti yasimbuwe ku munota wa 68. Uyu wabaye umukino wa munani wikurikiranya iyi kipe itabona amanota atatu.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur yahawe iminota yose yo gukina mu ikipe ye ya Stade Tunisien, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona yo muri Tunisia, aho batsinze EGS Gafsa ibitego 2-1.
K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo wanakinnye umukino wose, yongeye gutsindwa ibitego 2-0, mu mukino wayihuje na St. Truiden. Ni nyuma y’uko ubushize yari yabonye intsnzi yaherukaga kubona mu mikino 12.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs yatsindaga Stellenbosch ibitego 3-1.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’umunsi wa 25 wayihuje na RFC Liege, ibona inota rimwe nyuma yo kunganya igitego 1-1. Gueulette ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose.
Kwizera Jojea wa Rhode Island na Phanuel Kavita wa Birmingham Legion bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje imyitozo yo gutangira umwaka w’imikino uteganyijwe tariki ya 16 Werurwe 2025.
Johan Marvin Kury ukina muri Delémont yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 56, ubwo batsindwaga na Grand-Saconnex ibitego 3-0.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ we aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus, bivuze ko uyu ashobora no kutazakina imikino y’Amavubi.
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad na myugariro Manzi Thierry bakinira Al Ahly Tripoli yo muri Libya, bayifashije kubona inota rimwe mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona bahuriymo na Al Dahra.
Mu mikino ibiri Amavubi afite harimo uwa Nigeria tariki ya 21 n’uwa Lesotho tariki ya 25 Werurwe 2025. Imikino yose izabera kuri Stade Amahoro.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!