Iyi kipe yo muri Ukraine yitabiriye iyi mikino nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 8 Kanama 2024.
Kryvbas Kryvyi Rih yatangiye neza umukino nk’ikipe yari mu rugo ibona igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Prince Kwabena Adu n’igice cya mbere kirangira iyoboye umukino.
Viktoria Plzeň yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri bidatinze, ku munota wa gatatu gusa w’iki gice, Jiří Maxim Panoš yishyuye igitego cya mbere.
Iyi kipe yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 69 gitsinzwe na Daniel Vašulín. Umukino warangiye Viktoria Plzeň yatsinze Kryvbas Kryvyi Rih ibitego 2-1.
Umukino wa kwishyura uteganyijwe tariki 15 Kanama 2024 muri Repubulika ya Tchèque, aho ikipe izasezerera indi izerekeza mu matsinda ya UEFA Europa League.
Zira FK ya Mutsinzi Ange yakuye inota muri Croatie
Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yanganyije na NK Osijek yo muri Croatie igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu muri UEFA Conference League.
Uyu mukino wabereye muri Croatie, wagoye cyane Zira FK kuko yishyuye igitego ku munota wa nyuma.
Osijek yari mu rugo yatangiye umukino neza ndetse ku munota wa 38 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Anton Matković.
Iyi kipe yakomeje kuyobora umukino ndetse itangira no kwizera intsinzi. Icyakora Zira FK yaje kubona penaliti ku munota wa nyuma w’umukino, itsindwa neza na Raphael Alemão.
Umukino warangiye NK Osijek yanganyije na Zira FK igitego 1-1. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 15 Kanama 2024 muri Azerbaijan.
Ikipe izasezerera indi, izabona itike y’Imikino ya Kamarampaka aho izahura n’izava hagati ya Omonia Nicosia yo muri Chypre ndetse na Fehérvár FC yo muri Hongrie, ikipe izakomeza ikazinjira mu matsinda ya UEFA Conference League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!