Yari imikino yo kwishyura mu ya Kamarampaka muri UEFA Conference League ariko amahirwe yari make kuri aya makipe akinamo Abanyarwanda kuko yari yatsinzwe imikino ibanza bityo byari bigoye kwigaranzura ayo bari bahanganye.
Kryvbas Kryvyi Rih ya Bizimana yari yasuye Real Betis yari yayitsindiye mu rugo ibitego 2-0. Yaje kuyisubira iyitsinda 3-0 bya Aitor Ruibal na Abde Ezzalzouli ku munota wa 40, 41 na 43.
Umukino warangiye Real Betis yasezereye Kryvbas Kryvyi Rih ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi, iyi kipe yo muri Espagne ijya mu matsinda.
Undi mukino wahuzaga Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yari yakiriye Omonia Nikosi yo muri Chypre.
Wari umukino ugoye cyane iyi kipe ya Mutsinzi kuko ubanza yari yanyagiriwe muri Chypre ibitego 6-0. Uwo kwishyura Zira FK yawutsinze ku gitego 1-0 gusa ntabwo cyari gihagije ngo ikomeze.
Kryvbas Kryvyi Rih na Zira FK zombi zasezerewe zinanirwa kugera mu matsinda y’imikino yo ku Mugabane w’i Burayi ya UEFA Conference League. Aya makipe yombi kandi yari yatangiriye uru rugendo muri UEFA Europa League.
Mutsinzi na Djihad bombi bagomba kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihgu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025. Umukino wa mbere u Rwanda ruzasura Libya ku wa 4 Nzeri, ruzakurikizeho kwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!