00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yabonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Musoni Protais yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mukura Victory Sports asimbuye Gasana Jérôme umaze amezi abiri asezeye kuri uyu mwanya.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwemeje Gasana Jérôme nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa nk’ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Uyu mwanya wari mushya muri iyi kipe, Gasana yawumazeho imyaka ibiri mbere yo kwegura muri Kanama uyu mwaka.

Mu gihe cye ku buyobozi, muri Mukura VS humvikanye ibibazo by’ingutu bishingiye ku birego yashowemo n’abakinnyi bayo n’abatoza birukanwe binyuranyije n’amategeko, bigatuma icibwa amafaranga.

Mu Ukwakira 2022, Mukura VS yatsinzwe urubanza yajuririyemo icyemezo cy’uko yahagaritse binyuranyije n’amategeko William Opoku Mensah wahoze ayikinira, itegekwa kumwishyura miliyoni 11.5 Frw.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo rutahizamu Opoku Mensah ukomoka muri Ghana, yahishuye ko kuva umwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, yakinaga adafite icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda.

Mukura VS kandi mu mezi ashize ni bwo yakusanyije miliyoni 46 Frw zo kwishyura uwahoze ari Umutoza wayo Djilali Bahlour, wirukanywe binyuranyije n’amategeko.

Amakosa yakozwe yatumye Mukura VS ihabwa ibihano birimo no kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya mbere ya Mutarama 2023.

Tariki 10 Ugushyingo 2022, ni bwo Musoni Protais yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mukura Victory Sports. Yitezweho gushyira ku murongo no gukosora amakosa yose yakozwe.

Musoni amenyerewe mu mupira ariko azwi cyane nk’ufasha gushakira abakinnyi amakipe aho bamwe mu bazwi mu Rwanda yafashije barimo Umunya-Kenya Paul Were na Mucyo Didier Junior ba Rayon Sports, rutahizamu wa Musanze FC, Ben Ocen n’uwahoze ari Umutoza wa Police FC, Frank Nuttall.

Mu kiganiro gito na IGIHE, Musoni yavuze ko yinjiranye umushinga wo guhindura Mukura VS ikipe itari iyo gusaziramo ahubwo yo gukuza impano nyinshi.

Yagize ati “Turashaka kubaka Mukura VS itari amasaziro ku bakinnyi ahubwo irera abayo igatanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu no kubagurisha kuko ni ho hantu ha mbere ikipe ikura amafaranga menshi.”

Yakomeje avuga ko iby’ibanze azaheraho akemura ari ibibazo bishingiye ku kwirukana abakinnyi n’abatoza binyuranyije n’amategeko.

Mukura VS yongeye kwemererwa kwakirira imikino yayo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nyuma y’amezi hafi arindwi itahakinira.

Iyi kipe ntirabonera intsinzi mu rugo [yakiniraga kuri Stade Kamena] kuva uyu mwaka w’imikino watangira kuko imaze kuhatsindirwa imikino itatu.

Ku munsi wa Cyenda wa Shampiyona, biteganyijwe ko Mukura VS izakira Rutsiro FC kuri Stade Huye ku wa Gatandatu, tariki 12 Ugushyingo 2022 saa Cyenda. Iyi kipe yo mu Karere ka Huye iri ku mwanya wa cyenda aho ifite amanota icyenda.

Musoni Protais yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mukura VS asimbuye Gasana Jérôme weguye nyuma y'imyaka ibiri yari amaze kuri uyu mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .