Musanze FC yongeye gutsinda Marines FC, APR FC yihaniza Bugesera FC

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Musanze FC yongeye gutsinda Marines FC ibitego 4-3 mu mukino wa gicuti wo kwishyura wabereye kuri Stade Ubworoherane mu mu Karere ka Musanze.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, aho wabaye nta bafana bari ku kibuga nk’uko bisanzwe, ku mpamvu zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Wari umukino uryoheye ijisho, aho amakipe yombi yagaragaje ishyaka ryo gutsinda ibitego, byanatumye uyu mukino ugaragaramo penaliti eshatu, muri zo Marine FC niyo yayibanje maze ifungura amazamu ku gitego yatsinze Musanze FC.

Ku munota wa 19 ni bwo Mugenzi Bienvenue yatsinze Musanze FC igitego kuri penaliti yari ahawe, nyuma ku munota wa 32 haboneka penaliti ku ruhande rwa Musanze FC, yatewe na Samson haboneka igitego cyo kwishyura.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 35, Marine FC yongeye kubona penaliti yatewe na Ishimwe Fiston, igice cya mbere kirangira Marine ifite ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Musanze FC ifite ishyaka ryo kwishyura, aho ku munota wa 46 Moussa Ally yahise yishyura , amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ku munota wa 70, Mugenzi Bienvenue yongeye gutsinda ikindi gitego, cyahise gikurikirwa n’ikindi cyatsinzwe na none na Samson ku munota wa 77, gusa ibyishimo bya Marine FC ntibyatinze kuko ku munota wa kabiri w’inyongera, Muhire Anicet wa Musanze FC yatsinze igitego cy’agashinguracumu, umukino urangira Musanze FC igize ibitego 4-3.

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Seninga Innocent, yavuze ko ikipe ye ifite imbaraga cyane mu busatirizi bwayo, ndetse inamuha icyizere ko izitwara neza muri shampiyona.

Ati “Ikipe yitwaye neza cyane nk’uko mwabibonye kuko uyu ni umukino wa kabiri dukinnye na Marines kandi tuyitsinda, ikipe ifite ubusatirizi bwiza kuko gutsinda ibitego birindwi mu mikino ibiri bigaragara ko ubusatirizi bumeze neza, haracyarimo udukosa duke tugomba gukosora duterwa n’uko abakinnyi bataramenyerana, ku buryo tuzinjira muri shampiyona tumeze neza, aba bahungu bazitwara neza nk’uko babyerekanye.”

Ku ruhande rw’umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, na we yavuze ko umukino wari mwiza ku mpande zombi, anavuga ko kuba iyi mikino yombi barayitsinzwe bitazaba impamvu yo kubaca intege mu mikino ikurikira biteguye kwitwara neza.

Musanze FC isigaje imikino itatu irimo iyo izakinamo na APR FC na Police FC.

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye ku wa Kane, APR FC ibifashijwemo na Bizimana Yannick watsinze ibitego bibiri na Usengimana Danny watsinze ikindi kuri penaliti, yihanije Bugesera FC, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo.

Mu Bugesera, Gasogi United yari yakiriye Mukura Victory Sports, iyitsinda 1-0 cya Iradukunda Bertrand watsinze ikipe yavuyemo.

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni b'amakipe yombi: Twizerimana Onesme na Gikamba Ismael, bifotozanya n'abasifuzi
Musanze FC yari yakiriye Marines FC mu mukino wa kabiri wa gicuti
Mwiseneza Daniel yambura umupira Ishimwe Fiston
Nyandwi Saddam agerageza gucenga Ngabo Mucyo Fred wa Marines FC
Dushimumugenzi Jean ahanganye na Mugenzi Bienvenue

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .