Uyu mukino watangiye wihuta, amakipe yombi asatirana ariko imipira myinshi yateraga yajyaga hanze y’izamu.
Ku munota 15, Salomon Adeyinka yazamukanye umupira neza acenga ba myugariro ba Kiyovu, asigarana n’umunyezamu Ishimwe Patrick, ateye ishoti arikuramo umupira awushyira muri koruneri.
Mu minota 25, Musanze yakomeje gukina neza no kwiharira umupira ariko abakinnyi ba Kiyovu Sports bakabyitwaramo neza.
Ku munota wa 30, Masengwo Tansele yacometse umupira mwiza kwa Nizeyimana Djuma akinirwa nabi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Umutoni Aline avuga ko nta cyabaye.
Ku munota wa 44, Musanze FC yabonye coup franc nziza hafi y’urubuga rw’amahina, Lethabo Mathaba ayiteye neza, umunyezamu Ishimwe umupira awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nk’icya mbere, amakipe yombi asatirana, ari nako abanyezamu bakuragamo imipira baterwaga.
Ku munota wa 50, amakipe yombi yakoze impinduka, Mugenzi Cedric asimbura Masengwo Tansele, mu gihe Tuyisenge Pacifique yasimbuye Mohammed Sulley.
Mu minota 60, amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko kuboneza mu izamu bikananirana.
Umukino wakomeje gukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko nako ibitego bibura ku mpande zombi.
Ku munota wa 85, Tuyisenge yateye koruneri nziza, Nkurunziza Félecien akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC.
Ku munota wa 90, Mugenzi yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira yeteye asigaranye wenyine n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ariko awutera hejuru.
Umukino warangiye Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, Urucaca rukomeza kujya habi.
Ikipe yo mu Majyarugu yageze ku mwanya wa 11 n’amanota 12, Urucaca ruguma ku wa nyuma n’amanota arindwi.
Kiyovu Sports izasubira mu kibuga ikina na APR FC ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza, mu mukino w’ikirarane.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Marine FC yanganyije Rutsiro FC igitego 1-1.
Umunsi wa 12 wa Shampiyona wasize Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 30, ikurikiwe na AS Kigali ifite 23, Gorilla FC ifite 22.
Police FC ya kane, APR FC na Gasogi United ya gatandatu zinganya amanota 19.
Police FC ya kane, APR FC na Gasogi United ya gatandatu zinganya amanota 19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!