00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yasinyishije abanyamahanga batatu mbere yo gusubukura Shampiyona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 Mutarama 2023 saa 02:43
Yasuwe :

Musanze FC yatangaje ko yasinyishije abakinnyi batatu bashya b’abanyamahanga bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.

Aba bakinnyi Musanze FC yahaye amasezerano ku wa Kabiri ni rutahizamu Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria, Tuyisenge Yasser ukomoka i Burundi n’Umunya-Uganda Bakaki Shafik ukina hagati mu bwugarizi.

Iyi Kipe yo mu Majyaruguru yabaguze ngo bayifashe gukemura ibibazo byo gushaka ibitego ndetse no kugarira izamu ryayo. Bakaki Shafik w’imyaka 26, wakinaga muri Gaddafi FC y’iwabo mu mutima w’ubwugarizi, ni ho azongera imbaraga. Gusa uyu akaba yari amaze igihe nta kipe afite.

Tuyisenge Yasser w’imyaka 26, wabarizwaga muri Rukinzo FC, akina nka rutahizamu uca mu mpande aho akinisha amaguru yombi. Na we yitezweho kongera ingufu mu busatirizi, Musanze FC ikongera umubare w’ibitego.

Umunya-Nigeria wasoje amasezerano ye muri Guinée équatoriale mu Ikipe ya Atlético Semu, Nicholas Ashade Ayomide w’imyaka 22, na we yaje nk’umukinnyi wo hagati ariko ukina asatira izamu.

Aba bakinnyi bose uko ari batatu, bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri bakora igeragezwa muri iyi kipe yo mu Karere ka Musanze mbere yo kwemera kubasinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Musanze FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa cyenda, ifite amanota 22. Yatsinze ibitego 20, ariko na yo yinjijwe 17.

Iyi kipe izasubukura imikino yayo ya Shampiyona ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2022, ikina na Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.

Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria mu mukino wa gicuti Musanze FC yanganyijemo na Marines FC ibitego 2-2
Umunya-Uganda Bakaki Shafik akina mu mutima w'ubwugarizi
Tuyisenge Yasser ukomoka mu Burundi, yitezweho ibitego muri Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .