Iyi kipe yabaye iya gatatu muri Shampiyona ishize, ifite intego yo kongera kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Mu bakinnyi yari ifite babanzaga mu kibuga mu 2023/24, Umunyezamu Muhawenayo Gad ni we wayisohotsemo yerekeza muri Gorilla FC.
Kuri ubu, iyi kipe yo mu Majyaruguru yamaze kongeramo amaraso mashya aho yaguze myugariro w’ibumoso Ndizeye Gad wavuye muri Police FC, Kamanzi Ashraf ukina hagati asatira izamu, wavuye muri Mukura Victory Sports na myugariro wo hagati Mukengere Christian wavuye muri Bugesera FC.
Abandi bakinnyi yaguze ni Umunya-Gambia Hydra Buba wavuye muri Rihno FC, Umunya-Uganda Salim Abdallah wavuye muri URA FC, Umunya-Nigeria Sunday Inemesit wavuye muri Etoile de l’Est n’Umunya-Cameroun Nkofor Ngafei wavuye muri Coasta Union yo muri Tanzania, bose basinye imyaka ibiri.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi kipe isa n’iri kuva ku isoko kuko umukinnyi umwe ishobora kongeramo ari Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin” wakiniraga Bugesera FC.
Musanze FC izatangira Shampiyona nshya yakira Muhazi United mu mukino w’Umunsi wa Mbere uzabera kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!