Musanze FC yanganyije na Police FC mu mukino wa gicuti

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Umukino wa gicuti wahuje Musanze FC na Police FC ku wa Gatatu ukabera kuri Stade Ubworoherane, warangiye zombi zinganyije igitego 1-1.

Police FC yibwiraga ko ibonye igitego hakiri kare ubwo Ndayishimiye Antoine Domique yateraga umupira mu rushundura ku munota wa 16, ariko umusifuzi agaragaza ko habayeho ikosa.

Musanze FC yabaye nk’ikangutse itangira gusatira ndetse bituma abakinnyi bayo bakorerwa amakosa menshi n’aba Police FC, byatanze penaliti yinjizwe neza na Twizerimana Onesme ku munota wa 30.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC isatira cyane, ishaka kwishyura, ariko byayisabye gutegereza umunota wa 70, yishyurirwa na Nsabimana Aimable.

Nyuma y’umukino abatoza bombi bavuze ko amakipe yombi yagerageje kandi babonye n’aho bagiye gukosora amwe mu makosa, kuko imikino nk’iyi ari cyo iba igamije.

Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent wari wakiriye uyu mukino, yagize ati “Kuri ubu iyi mikino tumaze gukina hari icyo iri kumfasha njyewe n’abakinnyi banjye kuko amakosa arimo ndayabona nkayakosora, ubu maze kumenya ikipe yabanzamo ku kigero cya 98%, urumva ko rero hari icyo tumaze kugeraho kandi iyi mikino ya gicuti yatugiriye akamaro.”

Ku ruhande rwa Police FC, umutoza wayo Haringingo Francis yavuze ko imikino yose bamaze gukina, ikipe ye yitwaye neza ndetse yatumye bongera kumenyera umukino.

Yakomeje avuga ko byamuhaye igitekerezo ku bakinnyi yazakinisha no gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara.

Ati “Mu mikino yose twakinnye ikipe yitwaye neza, ubu twamaze kongera kugira ubunararibonye nyuma yo kumara igihe tudakina. Namaze kumenya abakinnyi nzifashisha muri shampiyona n’uko bazajya basimburana. Amakosa yagiye aboneka na yo azakosorwa, ku buryo imikino izakurikiraho izadufasha kuzatangira shampiyona twiteguye bihagije.”

Mu mikino ya gicuti, Musanze FC imaze guhura n’amakipe arimo Marines FC, APR FC na Police FC, aho nta n’umwe yigeze itsindwa, uwo itatsinze yarawunganyije.

Police FC izakina undi mikino wa gicuti ku wa Gatanu mu gitondo, aho izahura na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis Christian
Seninga Innocent utoza Musanze FC
Musanze FC yari yakiriye Police FC, amakipe yombi anganya igitego 1-1
Rutanga Eric na Nyandwi Saddam bakinanye muri Rayon Sports bifotoza nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .