APR FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi icyenda bahamagawe mu makipe y’ibihugu y’u Rwanda, Mauritania na Uganda.
Yari yitabaje abarimo Ndzila, Bacca, Chidiebere, Lamptey, Kategaya, Arsène, Frodouard, Ishimwe Jean-René, Souané, Ndayishimiye Dieudonné na Dauda Yussif.
Umukino ugitangira, byagaragaraga ko amakipe yombi anganya imbaraga kugeza ku munota wa 20 aho Ikipe ya APR FC yatangiye kujya inyuzamo igakinira mu kibuga cya Musanze FC.
Umukino wakomeje ubona ko nta mpinduka zifatika zirimo kuko buri kipe yageragezaga kugera imbere y’izamu ry’indi ariko igice cya mbere kirangira ntayo irebye mu izamu ndetse nta n’amahirwe afatika yabyara igitego yabonetse.
Mu mukino wari witabiriwe n’abatari bake kuko Stade yari yuzuye, mu gice cya kabiri Musanze FC yakoze impinduka maze isimbuza Muhamed Sulley, Buba Hydara na Sunday Inemsit hajyamo Bizimana Valentin, Munyurangabo Léonidas na Tuyisenge Pacifique.
Ku ruhande rw’Ikipe ya APR FC ho hakozwe impinduka kuri Elie Kategaya, Kwitonda Alain na Nwobodo Chidiebere Johnson basimburwa na Dushimimana Olivier, Victor Mbaoma Chukwuemeka na Godwin Odibo.
Izi mpinduka ntacyo zahinduye mu mukino, ahubwo iminota 90 n’indi itanu y’inyongera, yose yarangiye nta kipe irebye mu izamu.
Mu wundi mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Iyi mikino ya gicuti ni iyo gufasha abakinnyi batahamagawe mu makipe y’ibihugu gukomeza kuba ku rwego rwiza mu gihe hitegurwa isubukurwa rya Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!