Musanze FC yamuritse imyambaro izambara mu mwaka utaha w’imikino (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Musanze FC yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mikino yakiniye mu rugo no hanze mu mwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangira ku wa Gatanu.

Ku wa Mbere ni bwo Musanze FC yahaye abakinnyi bayo imyambaro bazakoresha mu mwaka mushya w’imikino, mu muhango wabereye aho ikipe ikorera umwiherero i Musanze.

Imyambaro bashyikirijwe na Perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide, ari kumwe n’umuyobozi w’uruganda Masita rukorera mu Buholandi, Kurts Molin, irimo uwo bazajya bambara bari ku kibuga cyayo uri mu ibara ritukura, uw’umweru bazafata nk’umwambaro ya kabiri wambarwa basohotse ndetse n’uw’icyatsi uzajya wambarwa na bwo basohotse.

Musanze FC iri mu makipe yiyubatse cyane mbere y’umwaka wa 2020/21 utangira, aho yaguze abakinnyi 13 bashya barimo: Twagirimana Pacifique wakinaga muri Bugesera FC, Ntaribi Steven wavuye muri Gorilla FC, Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu wigeze gukinira Bugesera FC, Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise FC na Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC.

Abandi ni Niyitegeka Idrissa wavuye muri Bugesera, Niyonsenga Ibrahim, Ndagjimana Ewing (Etincelles FC), Kyambadde Fred, Ajey Maurice (Espoir FC), Niyonkuru Vivien (Sunrise FC) na Mutebi Rachid wavuye muri Etincelles FC.

Iyi kipe yabaye iya 12 mu mwaka ushize w’imikino, yari kuzatangira Shampiyona nshya yakirwa na APR FC ku wa Gatanu, ariko umukino uzasubikwa kubera ko ikipe y’ingabo izaba yagiye gukina na Gor Mahia muri Kenya.

Umukino wayo wa mbere uzaba ari uwo ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, aho izakira AS Muhanga tariki ya 7 Ukuboza kuri Stade Ubworoherane.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide 'Trump' (ibumoso) na Kurts Molin wo mu ruganda rwa Masta
Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, amurika umwambaro abatoza bazajya bambara
Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu ni umwe mu bakinnyi bashya Musanze FC yaguze
Ndoli Jean Claude ashyikirizwa umwambaro w'abanyezamu
Umwambaro wa kabiri wa Musanze FC
Musanze FC izajya yambara icyatsi nk'umwambaro wa gatatu
Ikipe yahawe kandi n'imyambaro yo kwambara hanze y'ikibuga
Twizerimana Onesme uri mu bakinnyi bayobora abandi muri Musanze FC, yambaye umwambaro wo mu rugo
Ifoto y'ikipe ya Musanze FC mbere yo gutangira umwaka w'imikino wa 2020/21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .