Ku 10 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, ikinirwa ku kibuga cy’i Shyorongi.
Ni umukino wakurikiwe na Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y’Igihugu y’Abato, na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago, Sheikh Hamdan Habimana.
Umukino wahuje Musanze FC U17 na Tony FC U17, watangiye utuje cyane amakipe yigana hagati yayo, dore ko aya yombi amaze kuba amakeba kuko yitoreza mu karere kamwe ka Musanze.
Tony FC yagerageza guhanahana neza mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Musanze FC byagaragaraga ko bashyitse mu mbaraga n’igikuriro, bakababuza amahwemo.
Musanze FC yakinaga imipira yihuta cyane iva inyuma yerekeza ku izamu, byavuyemo n’umusaruro ku munota wa 11 igatsinda igitego cya mbere.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, TFEP yishyuye iki gitego kuri penaliti, ariko yatewe neza na Seth Karasira Mutagoma, amakipe yombi ajya kuruhuka no kumva inama z’abatoza anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri ntabwo TFEP yahiriwe n’umukino, dore ko yasatiriye cyane izamu rya Musanze FC ikanatera mu izamu ariko igitego gikomeza kubura.
Musanze FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 53, ihita yegukana umukino. Iyi kipe igomba gutegereza iva hagati ya Gorilla FC na Mahembe FC kugira ngo imenye iyo bizakina ku mukino wa nyuma Rwanda Youth League.

















Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!