00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yageze ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 May 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Musanze FC U17 yasezereye Irerero rya Tony Football Excellence Program (TFEP) muri ½ cya Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1, igera ku mukino wa nyuma.

Ku 10 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, ikinirwa ku kibuga cy’i Shyorongi.

Ni umukino wakurikiwe na Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y’Igihugu y’Abato, na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago, Sheikh Hamdan Habimana.

Umukino wahuje Musanze FC U17 na Tony FC U17, watangiye utuje cyane amakipe yigana hagati yayo, dore ko aya yombi amaze kuba amakeba kuko yitoreza mu karere kamwe ka Musanze.

Tony FC yagerageza guhanahana neza mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Musanze FC byagaragaraga ko bashyitse mu mbaraga n’igikuriro, bakababuza amahwemo.

Musanze FC yakinaga imipira yihuta cyane iva inyuma yerekeza ku izamu, byavuyemo n’umusaruro ku munota wa 11 igatsinda igitego cya mbere.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, TFEP yishyuye iki gitego kuri penaliti, ariko yatewe neza na Seth Karasira Mutagoma, amakipe yombi ajya kuruhuka no kumva inama z’abatoza anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri ntabwo TFEP yahiriwe n’umukino, dore ko yasatiriye cyane izamu rya Musanze FC ikanatera mu izamu ariko igitego gikomeza kubura.

Musanze FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 53, ihita yegukana umukino. Iyi kipe igomba gutegereza iva hagati ya Gorilla FC na Mahembe FC kugira ngo imenye iyo bizakina ku mukino wa nyuma Rwanda Youth League.

Musanze FC U17 yageze ku mukino wa nyuma itsinze Tony FA U17
Abakinnyi 11 Tony FA yabanje mu kibuga
Umukino wabereye ku kibuga cya Shyorongi
Abasimbura ba Musanze FA
Abakinnyi ba Tony FA babanje ku ntebe y'abasimbura
Dushime Jean Claude ashaka uko anyura mu basore ba Musanze FC
Seth Karasira Mutagoma ni we watsinze igitego cya Tony FA
Bamwe mu babyeyi b'abana bari baje kubashyigikira
Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, yakurkiye umukino w'irerero rye
Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y'Igihugu y'Abato yakurikiye imikino y'abana
Ishimwe Alain Fiston ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Tony FA
Dushime Jean Claude ari mu bakinnyi bagaragaza icyizere cya ruhago y'ahazaza
Irushanwa rya FERWAFA Youth League rigeze aho rukomeye
Umunya-Portugal, Andre Rijo, utoza Tony FA ashimira abakinnyi be
Abatoza ntibigeze bicara bitewe no kwifuza intsinzi kuri uyu mukino
Umutoza wa Musanze FA aha amabwiriza abakinnyi be
Abakinnyi ba Musanze FC barushaga imbaraga aba Tony FA mu buryo bugaragara

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .