Musanze FC yagaragarije Ndizeye Innocent ibyo yirengagije, inamwibutsa ko yataye akazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Mata 2021 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Ndizeye Innocent ukina mu kibuga hagati asatira izamu, yanditse amenyesha gusesa amasezerano avuga ko atahembwe amezi atatu, ubuyobozi bwa Musanze FC bwamumenyesheje ko ibyo yakoze binyuranyije n’ibiri mu masezerano ndetse bumwibutsa ko bifatwa nk’imyitwarire mibi no gutaka akazi.

Mu cyumweru gishize nibwo Ndizeye Innocent yandikiye Musanze FC ayimenyesha ko agiye kwishakira indi kipe ndetse bivugwa ko yifuzwa muri Mukura Victory Sports yakiniraga mbere yo kujya mu Majyaruguru.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Musanze FC bwandikiye uyu mukinnyi, IGIHE yabonye, bwamusubije bushingiye ku yandi abiri, we yabwandikiye ku wa 26 Werurwe yishyuza imishahara y’amezi atatu n’iyo ku wa 14 Mata 2021 amenyesha gusesa amasezerano.

Musanze FC yagararije uyu mukinnyi ko mu kwandika ibaruwa isesa amasezerano hari byinshi yirengagije mu masezerano yagiranye na yo ku wa 4 Kamena 2020.

Iti “Mu by’ukuri mu kwandika iyi baruwa, hari ingingo nyinshi wirengagije kandi ziri mu masezerano impande ebyiri twavuze haruguru zarabyumvikanyeho; navuga nk’ingingo ya 5 ivuga ku nshingano z’umukoresha zirimo kwishyura umushahara, agahimbazamusyi na ‘recruitement’; Ndizeye Innocent yabibonye mbere y’uko amarushanwa asubikwa.”

Iyi kipe yavuze ko kandi uyu mukinnyi “yahawe 30% yo kumutunga mu gihe cy’amezi atatu ni ukuvuga ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2021, mu gihe amarushanwa yari yahagaritswe kubera impamvu za COVID-19”, aho mu ngingo ya 8 y’amasezerano ku gika cyayo cya kabiri, aho bivugwa ko impande ebyiri zumvikana ku bufasha bwahabwa umukinnyi bushingiye ku bubasha cyangwa amikoro ikipe izaba ifite.

Musanze FC yavuze ko Komite Nyobozi na bamwe mu bari bahagarariye abakinnyi basinyiye uwo mwanzuro wo kwishyura 30% yo gutunga buri mukinnyi muri ayo mezi atatu amarushanwa azaba yahagaritswe.

Iyi kipe yagaragaje ko kandi Ndizeye Innocent yirengagije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo ya 7, ivuga ko “Mu gihe umukinnyi yifuza kujya mu yindi kipe agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’ikipe agategereza igihe kingana n’iminsi 30 mbere y’uko abona ibaruwa imusezerera n’ibindi bikubiye muri iyo ngingo.”

Yavuze ko uyu mukinnyi atabyubahirije, ahubwo “yahisemo gutaka bagenzi be mu mwiherero, bigaragara ko ari uguta akazi kandi amaze gukingirwa.”

Yakomeje igira iti “Iki gikorwa yakoze nacyo cyonyine kigaragara nka ‘indiscipline’ ihanishwa n’amategeko ngengamyitwarire y’abakinnyi.”

Iyi kipe yavuze ko Ndizeye Innocent atubahirije kandi ibiri mu ngingo ya 22, aho bivugwa ko “amasezerano arangira iyo igihe cyumvikanyweho kirangiye dore aya amasezerano yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2023 nk’uko bigaragara mu ngingo ya 2 yayo.”

Yakomeje agira iti “Nubwo iyi shampiyona yasheshwe tukaba twarinjije mu yindi ‘format’ ya shampiyona, ni ukuvuga aya masezerano azatangira gukurikizwa igihe imyitozo y’abakinnyi izatangirira nk’uko bigaragara mu ngingo ya 2.”

Musanze FC yasoje imenyesha umukinnyi ko amabaruwa yayandikiye yo gusesa amasezerano “nta gaciro afite” kuko “ibikubiye mu masezerano n’inzira binyuramo bitubahirijwe.”

Yagize iti “Ahubwo ukaba usabwa kugaruka muri ‘camp’ gufatanya na bagenzi bawe kubera ko wataye akazi.”

Ndizeye Innocent ‘Kigeme’ yasinyiye Musanze FC muri Kamena 2020, avuye muri Mukura Victory Sports, na yo yagiyemo avuye mu Amagaju FC.

Musanze FC yamenyesheje Ndizeye Innocent ko ibyo yasabye binyuranyije n'ibiri mu masezerano bafitanye ndetse yibutswa ko yataye akazi
Ndizeye Innocent (hagati) yishimira igitego yatsinze AS Muhanga mu Ukuboza 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .