Musanze FC yabujije Police FC gufata umwanya wa kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Police FC yananiwe gutsinda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona nyuma yo kunganya na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Igice cya mbere cyaranzwe no gukinira hagati ku mpande zombi mu gihe nta buryo bwinshi bwabonetse bugana mu izamu.

Uburyo bukomeye Musanze FC yabonye mu minota 45 ibanza, ni ubwo ku munota wa munani, aho Nshimiyimana Clément yatereye ishoti rikomeye nko muri metero 25, umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mico Justin yashoboraga gufungura amazamu ku ruhande rwa Police FC, ariko umupira w’umuterekano yateye ukurwamo na Ndoli Jean Claude n’ibipfunsi.

Twizerimana Onesme na Moussa Sova bagowe cyane n’ubwugarizi bwa Police FC mu gihe Nyandwi Saddam yananiwe gutsinda umupira w’umuterekano Musanze FC yabonye ku murongo w’urubuga rw’amahina, awuta hanze.

Nubwo Police FC yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, Musanze FC ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyatsinzwe na Maombi Jean Pierre ku munota wa 63, ashyira mu izamu umupira wari uhinduwe na Nyandwi Saddam.

Nsabimana Aimable yatsindiye Police FC igitego cyayihesheje inota rimwe muri uyu mukino ku munota wa 72, nyuma y’uko ubwugarizi bwa Musanze FC bwarimo Dushimumugenzi Jean na Muhire Anicet bunaniwe gukiza izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye Police FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 34 izigamye ibitego 12 mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 34 n’ibitego 17 ndetse yo izakina na AS Kigali ku Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2020.

Amakipe yombi arushwa amanota ane na APR FC ya mbere, yo izakina na Bugesera FC ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2020.

Gahunda y’Umunsi wa 17 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020

  • Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020

  • AS Kigali vs Rayon sports (Stade de Kigali, 15:00)
  • Marines FC vs Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15:00)
  • AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium, 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020

  • APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15:00)
  • Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15:00)
  • SC Kiyovu vs Espoir FC (Mumena Stadium, 15:00)
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
Mico Justin ari mu bakinnyi bitwaye neza
Imurora Japhet ashoreye umupira
Iyabivuze Osée afunga umupira mu gihe Dushimumugenzi Jean yamucungiraga hafi
Maombi Jean Pierre ashaka uko acenga Munyakazi Youssuf Lule
Nshuti Savio Dominique agerageza gutambuka hagati ya Maombi na Imurora
Umutoza wa Musanze Fc Abdelrahman Ibrahim Adel yitegereza uko abakinnyi be bari gukina
Umutoza wa Police FC Haringingo Francis yitegereza uko abakinnyi be bitwara
Nyandwi Saddam ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rwa Musanze FC
Kapiteni wa Musanze FC, Habyarimana Eugène, ahanganiye umupira na Mico Justin
Maombi Jean Pierre yishimira igitego yatsindiye Musanze FC
Abakinnyi ba Musanze FC bishimiye igitego bakora pompage
Umukino wari witabiriwe n'abafana bake bamwe bimurwa n'imvura yaguye mu Mujyi wa Kigali
Bamwe mu bafana bari baje gushyigikira Police FC
Umufana wa Musanze FC yemeye kuguma mu mvura ashyigikiye ikipe ye
Musanze FC yanyuzagamo igasatira Police FC
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cyo kwishyura
Songa Isaïe yihanangiriza Muhire Anicet

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza