Ibi byabereye mu mukino wakinwe ku wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, ubwo Musanze FC yasuraga AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium ukarangira Ikipe y’Umujyi wa Kigali itsinze igitego 1-0.
Ku munota wa 15 w’uyu mukino Musanze FC yahise ibona igitego cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuza wa kabiri kuri uyu mukino, Ndayisaba Saidi, amanika igitambaro avuga ko yabanje kurarira.
Benshi bagize amatsiko yo kumenya neza niba iki gitego cyinjiye mu buryo budasobanutse ariko amashusho yafatiwe ku mukino agaragaza ko habayeho amakosa y’umusifuzi.
Ibyo ni byo byasunikiye ubuyobozi bwa Musanze FC gutangira kuganira no guhuza ibimenyetso kugira ngo bujye kumusabira ibihano kubera ayo makosa yahinduye umukino.
Si uyu gusa kuko n’igitego cya AS Kigali cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Ndayishimiye Didier hari habanje kubamo ikosa ryakorewe umukinnyi wa Musanze FC, umusifuzi wo hagati Murindangabo Moise akaryirengagiza.
Gutakaza uyu mukino byashyize Musanze FC ku mwanya wa 11 n’inota rimwe cyane ko yari yanganyije umukino ubanza yari yakiriwemo na Muhazi United.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!