00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adel Ahmed yatangajwe nk’umutoza wa Musanze FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 01:31
Yasuwe :

Ikipe ya Musanze FC igiye kwakira Umutoza mushya Adel Ahmed wigeze kuyinyuramo ariko impande zombi zikaza gutandukana mu gihe cya COVID-19.

Ku myitozo ya Musanze FC ku wa Gatatu, tariki 1 Mutarama 2023 ni bwo Perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide ’Trump’ yatangarije abakinnyi ko Adel Ahmed ari we mutoza mushya uzatoza iyi kipe mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino 2022/23 urangire.

Umunya-Misiri Adel Abdelhman azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru agarutse gutoza Musanze FC nyuma y’uko asezerewe na Komite y’iyi kipe tariki 14 Gicurasi 2020 ashinjwa guteranya abakinnyi na Komite nyuma yo kutemera ko abakinnyi be bakurwaho imishahara.

Icyo gihe Trump yagize ati "Ni byo twamaze kumusezerera, guhera uyu munsi ntakiri umutoza wa Musanze FC. Impamvu ni uko atari umuntu wumvikana. Kumvikana na Komite byagoranaga ndetse ikirenzeho ni uko yacagamo abakinnyi ibice ndetse akabateranya na Komite."

Tuyishimire yakomeje avuga ko ku birebana no gusesa amasezerano na we ngo bazakurikiza ibyo amategeko ateganya.

Ati "Ku bijyanye no kuba hari icyo wenda tumugomba, tuzakurikiza icyo amategeko ateganya ndetse n’icyo amasezerano ye avuga."

Akiri muri Musanze FC ntiyakojejwe iby’ihagarikwa ry’imishahara

Tariki ya 9 Mata 2020 mu Cyorezo cya COVID-19 hagati ni bwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa.

Hari nyuma y’uko Akarere ka Musanze kandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko kahagaritse amafaranga kabageneraga kugeza Shampiyona isubukuwe kuko ngo yari atakinjira nka mbere kubera COVID-19.

Umunya-Misiri Adel Ibrahim yanze kwemera iki cyemezo. Icyo gihe yavuze ko batunguwe n’ibaruwa ya Komite y’Ikipe ya Musanze FC ihagarika imishahara yabo ndetse ngo ntiyabyishimiye.

Tariki 18 Nyakanga 2022 ni bwo Gasogi United yerekanye umutoza Adel Abdelhman wari uje asimbuye Umunye-Congo Guy Bukasa wahagaritswe mu mwaka wa 2021.

Ubwo yerekanwaga nk’Umutoza wa Gasogi United, Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yagize ati “Uyu mugabo afite imyitwarire nkunda y’uburwanyi, ntiwamutsinda ngo ubone ko yarekuye. Ikindi nimurebe ibigwi bye, ntiwabigeraho utabikoreye.’’

Uyu mutoza ntiyarambye muri Gasogi United kuko tariki ya 31 Ukwakira 2022, we n’iyi kipe bemeranyijwe gusesa amasezerano yo gutandukana.

Mu nkuru IGIHE yanditse tariki 3 Ugushyingo 2022, yavuye imuzi ibyihishe inyuma yo gutandukana kwa Gasogi United n’Umutoza Adel Ahmed, yari ikubiyemo impamvu zikomeye zatumye uyu Munya-Misiri afata umwanzuro wo gusubira iwabo ayisize iri ku mwanya wa gatandatu.

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gashyantare 2023 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Adel Ahmed yemeranyijwe na Musanze FC kuzongera kuyitoza nyuma yo gutandukana n’Umunya- Kenya Frank Ouna wayisezeye tariki 20 Ugushyingo 2022 agiye kwivuza akaza gukomereza ku Mugabane w’u Burayi mu Budage.

Musanze FC yarifashe yanga gushaka undi mutoza, yirinda kwishora mu manza itegereza ko Ouna ayisezera. Yaje kubikorera ku rubuga rwa WhatsApp ahuriramo n’abakinnyi be tariki 30 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi ibiri Perezida atangariza abakinnyi amazina y’umutoza mushya.

Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel agiye gusubira muri Musanze FC yahozemo
Adel Ahmed yatandukanye na Gasogi United mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .