Muri Mutarama 2024, ni bwo ubunyamabanga bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwatandukanye na Musa Esenu kuko impande zombi zitumvikanye ku masezerano.
Nyuma y’igihe gito yahise asubira mu ikipe y’iwabo yahozemo ya BUL FC, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu gihe atararangira, yegerewe na Vision FC imugarura mu Rwanda kugira ngo ayifashe mu mikino yo kwishyura, aho izaba ihanganye no kubona amanota ayirinda gusubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Kugeza ubu Vision FC iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 15, aho ifite amanota 12 n’umwenda w’ibitego birindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!