Uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro guhera saa Kumi n’Ebyiri, uzaba mu gihe nta musifuzi mpuzamahanga w’umugabo uzaba uri mu gihugu kuko abenshi bafite imikino Nyafurika bazajya gusifura, abandi bakaba bafite amahugurwa ya CAF.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatatu, Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko Murindangabo Moïse ari we uzayobora uyu mukino w’amakipe afite abafana benshi mu Rwanda, ariko na none hakaba hari impinduka zishobora kubaho.
Izi mpinduka zituruka ku kuba Ngabonziza Jean Paul, wasifuye umukino wa APR FC na Police FC ku wa Gatatu, na we afite amahirwe yo kuba yasifura uyu mukino wo ku wa Gatandatu.
Inkomoko yabyo ni uko uyu mukino warangiye amakipe y’abashinzwe umutekano anganyije igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium, wari gusifurwa na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, ariko ntiyaboneka.
Ngabonziza wari mu bategurirwa kuzasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC, ni we wahise yifashishwa byihuse nk’uko bikunze kugenda iyo hari impinduka zibaye mu basifuzi, aho harebwa ushobora kuboneka byihuse kandi bitangije byinshi.
Biteganyijwe ko icyemezo cya nyuma cy’abazasifura uyu mukino gifatwa kuri uyu wa Kane, hakemezwa niba Murindangabo ari we ugumana umukino cyangwa wasubizwa Ngabonziza Jean Paul uko byatekerezwaga mbere yo ku wa Gatatu.
Ni ubwa mbere umukino wa Rayon Sports na APR FC ugiye gusifurwa n’umusifuzi utari mpuzamahanga mu myaka 10 ishize, aho byaherukaga uyoborwa na Ishimwe Claude mbere gato y’uko agirwa umusifuzi mpuzamahanga mu 2014.
Amakipe yombi azahura atandukanywa n’amanota 11 aho Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11 naho APR FC ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 18 mu mikino icyenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!