00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri AS Kigali hari abamaze amezi 10 badahembwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 May 2025 saa 12:21
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo batarahembwa nibura amezi arenga abiri muri atandatu baberewemo.

Ni mu gihe abatoza n’abandi bakozi batandukanye, bo bamaze amezi 10 badahembwa ndetse bafite n’impugenge ko n’ukwa 11 kwakwinjiramo.

Muri rusange, muri iyi kipe y’Umujyi harimo ibyiciro bibiri by’abakinnyi kuko hari ababerewemo ibirarane by’imishahara y’amezi atandatu, hakaba n’abandi bafitiwe amezi ane.

Kuri ubu, ntabwo bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, aho bari gusaba ubuyobozi kubishyura nibura amezi ari hejuru y’abiri.

Kenshi mu mpera za Shampiyona, abagize amakipe batangira kugira ibikorwa banga gukora mu rwego rwo kwishyuza imishahara yabo kuko iyo irangiye kubona ubuyobozi bavuga ko biba bigoye cyane. Ni mu gihe, abasoje amasezerano bo aba ari ibindi bindi.

Kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44, irushwa 14 na APR FC ya kabiri.

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, AS Kigali izakira Etincelles FC.

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo batarishyurwa nibura amezi arenze abiri muri ane n'atandatu baberewemo
Abatoza ba AS Kigali bamaze amezi 10 badahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .