00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murangwa Eugène yahaye umukoro Ferwafa na Rwanda Premier League ku byo kongera Abanyamahanga

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 19 August 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Murangwa Eric Eugène wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, gutangaza impamvu za nyazo zo kongera cyangwa kugabanya abanyamahanga, gusa bagatanga umwanzuro badahubutse kuko byazagira ingaruka ku mupira w’u Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Murangwa yavuze ko kugeza ubu bitangaje kuba yaba Ferwafa ndetse n’abo muri Rwanda Premier League, nta n’umwe wari watanga impamvu ifatika ku cyifuzo cye cyo kugabanya, kongera cyangwa kutongera abanyamahanga, ikintu gikomeje gushyira mu rujijo abakunzi b’umupira w’u Rwanda.

Murangwa wambitswe umudari w’ishimwe uri mu cyiciro gikomeye cyane mu Bwongereza mu 2018, yavuze ko kuri we asanga kongera abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda byahita biyizamurira urwego, gusa atangaza ko byasaba kwiganwa ubushishozi kugira ngo umupira w’u Rwanda utazongera kugira ibibazo nk’ibyo wagize mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.

Ati “Iyo urebye uburyo kugeza ubu ibijyanye no kuzamura impano mu mupira wo mu Rwanda birimo imbogamizi, kongera umubare w’abanyamahanga byazamura urwego rwa Shampiyona yacu, ariko bigomba kujyana na gahunda ihamye y’uburyo impano z’abakiri bato zizajya zizamurwa ku buryo bukwiye.”

“Turamutse tudashyizeho umurongo uhamye w’umupira wacu, twasanga twongeye gukora amakosa yakozwe mu mpera z’imyaka ya 1990 n’intangiriro za 2000 ubwo icyari kituraje ishinga kwari ugukoresha abanyamahanga muri shampiyona no mu Ikipe y’Igihugu.”

Murangwa Eric Eugène yari yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora aheruka, gusa iyi ntiyakirwa kubera ko atari yujuje ibyangombwa.

Uyu akaba yiyongereye ku bakunzi benshi b’Umupira w’amaguru bategererezanyije amatsiko umwanzuro wa nyuma wa Ferwafa wo kubijyanye no kongera abanyamahanga.

Amakuru IGIHE ifite ni uko bitarenze impera z’uku kwezi uyu mwanzuro uzaba wagiye hanze, aho nta gihindutse aba bazaba ari 10 ku rupapuro rw’umukino barimo barindwi batangira mu kibuga.

Murangwa Eric Eugène MBE ayobora ishyirahamwe ry'abahoze bakinira Ikipe y'Igihugu Amavubi.
Police FC iheruka kwegukana Super Cup iri mu makipe ashobora kugorwa muri Shampiyona mu gihe abanyamahanga batakongerwa.
Abakunzi b'umupira w'amaguru barifuza ko umubare w'abanyamahanga bajya mu kibuga wazamurwa ukava kuri batandatu bemewe kuri ubu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .