Ku wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024 nibwo benshi mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports nka Muvunyi Paul, Dr. Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul na Gacinya Chance Denis bongeye guhura bemeranya gutahiriza umugozi umwe mu kuba inyuma iyi kipe kuri ubu yugarijwe n’amikoro make.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyakazi Sadate nawe wayoboye Gikundiro, yagaragaje ko nta ruhande abogamiyeho ariko ko adashobora kwisanisha n’ibihabanye n’amategeko n’umurongo w’ikipe.
Ati “Njye ndi ku ruhande rw’ukuri n’urw’amategeko. Ntabwo njye nshobora kwisanisha n’ibintu bidakurikije amategeko, n’ibintu biri inyuma y’uburyo ikipe yubatse. Icyo gihe nasaba ko ibintu bihinduka, nkavuga nti mu nzego za Rayon Sports nk’abahoze bayiyobora, mu duhemo izina bijye no muri sitati.”
Yakomeje agira ati “Aho n’uwaza akambaza ibyo ndimo namusubiza ko sitati ibinyemerera ariko se ubu namubwira iki? Tujye tureba kure kandi dushishoze. Abantu bagiye mu Kinigi barahura bari baziko bari gukora ibintu byiza ariko nyuma igihugu kitwerekako bitari byiza. Ejo nanjye nshobora kwisanga muri icyo cyicaro kidafite amategeko acyemera, ejo nkajya kugitangaho ibisobanuro.”
Munyakazi avuga ko ubuyobozi ni bumwitabaza cyangwa se bumugisha inama azabwitaba kuko icyakorwa cyose gikwiye kuba mu neza ya Rayon Sports.
Ati “Njye ndi ku ruhande rwa Rayon Sports. Umuyobozi uzajyaho, komite cyangwa umunyamabanga uzangisha inama nzamwitaba. Ariko ibintu by’abahoze bayobora icyo gihe mba natangiye kujya ku ruhande. Njye numva mu neza ya Rayon Sports ibyo twakora byose twabikora mu buryo twashyizeho ikipe yubatse.”
Yakomeje agaragara ko abantu bo muri siporo bigize nk’ababa mu isi yabo, bemerewe gukora ibyo bashaka byose kandi mu by’ukuri biri mu bitera ibibazo ikunze guhura nabyo.
Ati “Abantu bo muri Siporo usanga barigize abatavugwa ndetse bikorera ibyo bashaka. Ibyo kandi ubisanga no muri koperative kandi biteza imicungire mibi ugasanga abantu bahora mu makimbirane kubera ko basohotse mu murongo bishyiriyeho.”
Nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga iyi kipe, abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bari barasabwe kujya ku ruhande, bagaragaje ko bashaka kuyiba hafi.
Gusa, amakuru avuga ko kugira ngo bongere gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’ikipe bisaba ko bongera kwemererwa kuba hafi yayo.
Rayon Sports ikeneye agera muri miliyoni 150 Frw kugira ngo ikemura ibirarane by’imishahara ifitiwe abakinnyi ndetse n’amafaranga atarishyuwe abakinnyi bashya n’abongerewe amasezerano.
Gikundiro kandi ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona izasuramo Gasogi United, ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024 saa 19:00 kuri Stade Amahoro.
Abahoze bayobora Ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Gacinya Denis, Paul Ruhamyambuga n'abandi bahuriye mu nama yo gushyigikira ikipe yabereye ku i Rebero kuri Juru Park.
Biyemeje gufasha Rayon Sports mu mikino ibiri igiye gukina harimo uzayihuza na Gasogi United ku wa… pic.twitter.com/U6pvXJQAds
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 17, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!