Munyakazi Sadate yakomoje ku makuru avuga ko Rayon Sports yaba yarabonye ubuyobozi bushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate kuri ubu wamaze guhagarikwa amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, yasabye abakunzi b’iyi kipe kwirinda abavuga ko yabonye ubuyobozi bushya busimbura Komite Nyobozi yari akuriye.

Mu butumwa yageneye bamwe mu bayobozi bo muri Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu kubaka ikipe, abasaba gukomeza gukorera hamwe.

Yabibukije ko byinshi bashaka guhindura muri Rayon Sports bigoye ku buryo bizasaba imbaraga kugira ngo babigereho.

Ati “Impinduka duharanira mu ikipe ziragoye ariko niba dushaka ikipe ikomeye kandi y’ubukombe tugomba guharanira gushyira ibintu ku murongo ku buryo igihe tuzaba twushye ikivi abandi bazakomerezaho bitabagoye. Impinduka ziravuna ariko iyo zifite abagabo n’abagore nka mwe b’inyangamugayo zirashoboka.”

Agaruka ku bavuga ko Komite Nyobozi yari ayoboye, kuri ubu ikuriwe na Muhire Jean Paul, ihari nka baringa, yasabye abo bayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports kwirinda ayo makuru kuko bagihari.

Ati “Twirinde ibiturangaza n’abadushuka cyane cyane abashaka kubereka ko Komite mwitoreye idahari, turahari kandi ntituzatezuka ku ntego mwaduhaye, umurongo ni wa wundi ni ugukorera mu mucyo duharanira ukuri.”

Mu minsi ishize nibwo muri Rayon Sports hashyizweho akanama ngishwanama kagizwe n’abagabo barindwi biganjemo abigeze kuyiyobora.

Ibi byakozwe nyuma y’iminsi umwe gusa hatangajwe ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yafatiwe ibihano n’Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, byo kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kubera ibyo yatangaje nyuma y’uko Rayon Sports ititabiriye igikombe cy’Ubutwari 2020.

Icyo gihe hari hamaze iminsi havugwa ko uyu muyobozi ashobora kweguzwa muri Rayon Sports ndetse ibikorwa birimo ibiganiro n’umuterankunga, SKOL, no kugura abakinnyi bashya biri gukorwa n’abagize akanama ngishwanama, bigaragaza ko ari ko gasa n’aho gafite ububasha buri hejuru kuruta Komite Nyobozi kuri ubu ikuriwe na Muhire Jean Paul usanzwe uri Visi Perezida.

Hari amakuru kandi avuga ko mu gihe cya vuba, hashobora gushyirwaho komite nshya y’agateganyo iyobora ikipe, akaba ari nayo izategura inama y’Inteko Rusange ishobora no kuberamo andi matora kuko batizeye ko Munyakazi Sadate azatsinda mu bujurire aherutse gutanga muri FERWAFA.

Munyakazi Sadate uherutse guhagarikwa mu bikorwa by'umupira w'amaguru, avuga ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports yatowe igihari nubwo itakigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kuganira na SKOL nk'umuterankunga mukuru w'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .