Munezero aratabaza cyane yinginga Imana ngo imugirire impuhwe n’imbabazi yongere kubona akazi.
Uyu musore mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Whatsapp yagize ati: “Uwiteka Mana yaremye ijuru n’isi na buri kimwe cyose, ndakwinginze cyane kandi cyane ngo ungirire impuhwe n’imbabazi, unsubize mu kazi kanjye.
"Dore ko amagambo n’ibikorwa bidakwiye by’abantu bamwe na bamwe byatumye izina ryanjye ryangirika akazi kagapfa. Ngaho ngarukaho nk’uko wagarutse kuri Razaro uramuzura nyuma y’iminsi 4 yari amaze apfuye yongera kubaho."
"Muri iyi Saison [umwaka] nanjye uzure akazi kanjye n’izina ryanjye byongere bibeho mu izina rya Yesu Kristo, mbyaturanye umubabaro n’agahinda, nizeye cyane ko uri Imana ishobora byose kandi ikiranuka muri byose nkaba nkwitezeho byose ….. Amen.”
Uyu myugariro yagiye avugwaho ibikorwa bigendanye n’imyitwarire mibi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Akiri muri Rayon Sport FC, yavuzweho gukoresha juju [amarozi].
Uyu mukinnyi kandi akiri mu ikipe ya Police FC, tariki 26 Ugushyingo 2018 yatawe muri yombi akekwaho kuba yarasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Gusa yaje kurekurwa nyuma y’iminsi 18 iperereza ryerekanye ko uwo mukobwa yari yujuje imyaka 18.
Muri 2019, uyu mugabo yasinyishijwe imyaka ibiri n’ikipe ya Kiyovu Sport FC imukuye muri Musanze FC. Gusa iyi kipe ntibamaranye kabiri kuko yasohowe mu mwiherero nabwo aketsweho imyitwarire mibi n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Icyo gihe we yisabiye gutandukana na yo burundu.
Mu Ukwakira 2021 nabwo Munezero Fiston yasinyiye ikipe ya Etoile de l’Est amasezerano y’umwaka umwe aho yari atanzweho miliyoni 1Frw ariko nyuma y’umunsi umwe basesa amasezerano bavuga ko baguze umukinnyi udashoboye.
Usibye kuba uyu mukinnyi yaranyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Rayon Sport FC, Police FC na Kiyovu Sport, yakiniye n’ikipe y’Igihugu Amavubi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!