Iyi kipe y’i Huye yasigiwe ubukene bukomeye n’iyi mikino cyane ko yari ifite imyenda y’abantu ku giti cyabo, Hoteli yewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mu 2020, icyorezo cya covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’isi, birumvikana ko na Mukura yagezweho n’izo ngaruka maze iyi kipe ijya mu bukene bukabije cyane.
Nta yandi mahitamo yari ahari uretse guhindura umuvuno iyi kipe ikayoboka inzira yo gutegura abana cyane ko badatwara amafaranga menshi.
Muri uyu muvuno, niho iyi kipe yaboneye abakinnyi benshi nka Iradukunda Elie Tatou, Kategeya Elie, Ntarindwa Aimable n’abandi.
Si ibyo gusa kuko aha hiyongereyeho n’umutoza wumva neza icyo ikipe ishaka ariko nayo icisha make kuko n’imwe mu zakundaga guhinduranya abatoza cyane bityo ihitamo gutuza.
Icyakora kuri iyi nshuro, uwavuga ko amahindura ya Mukura yatangiye gutanga ibimenyetso ntabwo yaba ari kure y’ukuri.
Mukura ni imwe mu makipe yagannye isoko hakiri kare ndetse inagura abakinnyi bakomeye bitandukanye n’imyaka itatu ishize.
Iyi kipe yaguze Abanya-Ghana babiri aribo rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.
Aba biyongeraho umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Ishimwe Jean Rene n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marines FC.
Hari kandi Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC ndetse na Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais yasobanuye umushinga w’iyi kipe ndetse n’intego z’uyu mwaka bigaragara ko zitandukanyeho n’iz’imyaka ishize.
Yagize ati “Si ikibazo cy’ubushobozi kuko nta kidasanzwe twongereye ku bwo twakoreshaga ahubwo ni uguhindura umurongo. Kuva Mukura yasohoka yahuye n’ibibazo bikomeye, hiyongeraho covid 19 kubyikuramo biragorana.”
Yakomeje avuga umuvuno iyi kipe yakoresheje mu rwego rwo kwikura muri ubu bukene ndetse no gukomeza ubuzima.
Ati “Mu 2021 yabonye kugura abakinnyi benshi bahenze bitari bushoboke bityo ifata umwanzuro wo kubakira ku bakinnyi bakiri bato tubahuza n’abakuru bafite ubunararibonye. Twanabahaye umutoza wumvaga umurongo ikipe irimo n’ubuyobozi habamo impinduka.”
Mu mwaka wa gatatu w’uyu mushinga, Mukura yongeyemo abakinnyi ndetse bakomeye mu rwego rwo kureba ko hari igifatika uyu mushinga wazabasigira.
Musoni yagize ati “Ubu rero uyu mushinga tumazemo imyaka ibiri turi kuyongerera imbaraga dushyiramo abakinnyi bakomeye beza batwaye ibikombe iwabo, bityo twumva ko ubunararibonye bwo gutwara ibikombe, bityo turebe ko ya myaka itatu hari ikintu natwe yadusigira gikomeye.”
Yasoje avuga ko uyu mwaka abantu bakwiye kwitega Mukura ihanganira buri gikombe cyose yitabiriye.
Ati “Intego ntabwo zahindutse kuko buri mwaka byakunda byakwanga Mukura ihora ari ikipe ihatanira buri gikombe cyose yitabiriye. Buri mwaka waduhaga isura nshya kandi yisumbuye ku ishize, ubu rero navuga ko bakwitega Mukura ihanganira igikombe.”
Mukura izatangira shampiyona ya 2024/25 tariki 15 Kanama yakira Gasogi United kuri Stade ya Huye saa 15:00.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!