Mukura VS yongeye kugura Nkomezi, yatumije inteko rusange izatorerwamo umuyobozi mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati, Nkomezi Alex, wari umaze hafi amezi atatu nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na APR FC, yasubiye muri Mukura Victory Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Nkomezi yasezerewe na APR FC nyuma y’umwaka umwe yayimazemo ariko akaba atarigeze abona umwanya wo gukina.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro cyangwa akanifashishwa hagati mu bwugarizi, yasinyiye Mukura Victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Mbere.

Nkomezi yasubiye muri Mukura Victory Sports yavuyemo ari mu bakinnyi ngenderwaho, by’umwihariko akaba yari umwe mu bakapiteni bayo.

Nkomezi Alex wakiniye amakipe arimo Sunrise FC na AS Kigali, yageze muri Mukura Victory Sports bwa mbere mu 2017, ayikinira imyaka ibiri imbere yo kwerekeza muri APR FC.

Ni umwe mu batwaranye n’iyi kipe y’i Huye igikombe cy’Amahoro cya 2018, bakayihesha kwitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup ya 2018/19, aho yasezerewe mu cyiciro cya nyuma kigana mu matsinda y’iryo rushanwa Nyafurika.

Andi makuru avugwa muri Mukura Victory Sports, ni inteko rusange izatorerwamo ubuyobozi bushya, izaba tariki ya 22 Ugushyingo.

Mukura imaze amezi atanu n’igice nta muyobozi mukuru ifite nyuma y’uko Nizeyimana Olivier yeguye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2020.

Nizeyimana yari amaze amezi icyenda gusa ayobora manda ya gatatu y’imyaka ine muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yanditswe na Visi Perezida w’iyi kipe, Sakindi Eugène, ku wa 26 Ukwakira, abanyamuryango ba Mukura Victory Sports bazahurira mu nama y’Inteko Rusange izabera muri Stade ya Huye tariki ya 22 Ugushyingo.

Mu ngingo zizabandwaho harimo: Kurebera hamwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize w’imikino, kongera no kwemeza ingingo nshya mu mategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere ya Mukura Victory Sports.

Hari kandi amatora y’inzego z’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports, kurebera hamwe imyiteguro ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 n’ibindi.

Mukura Victory Sports yapimishije abakinnyi bayo COVID-19 ku Cyumweru, irateganya gutangira imyitozo muri iki cyumweru.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Mukura Victory Sports, Gasana Jérôme na Nkomezi Alex bafata ifoto nyuma yo gusinyana amasezerano
Nkomezi Alex agiye gukinira Mukura indi myaka ibiri iri imbere
Hari hashize amezi atatu Nkomezi ahawe uburenganzira na APR FC ngo yishakire indi kipe
Nkomezi yakiniye Mukura Victory Sports hagati ya 2017 na 2019
Mukura Victory Sports nta perezida ifite nyuma yo kwegura kwa Nizeyimana Olivier muri Gicurasi uyu mwaka
Visi Perezida wa Mukura VS, Sakindi Eugène, yatumije inama y'inteko rusange izaba mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .