Mukura Victory Sports yirukanye Djilali Bahloul nyuma yo kunanirwa gutsinda imikino itatu ibanza ya Shampiyona, aho iyi kipe y’i Huye yabonye inota rimwe yakuye kuri Sunrise FC zanganyije ubusa ku busa, igatsindwa ibitego 3-1 na Kiyovu Sports ndetse na 2-0 ku mukino wa AS Kigali.
Imikinire iri hasi y’uyu mutoza ni yo yatumye atererwa icyizere, yirukanwa hamwe n’abari bamwungirije, aho kuri ubu Mukura Victory Sports yabaye ihawe Nshimiyimana Canisius wabaye umukinnyi wayo ndetse akaba asanzwe ari umutoza w’ikipe y’abato.
Mukura Victory Sports yabaye ikipe ya mbere yirukanye umutoza mu mwaka w’imikino wa 2020/21 nk’uko byagenze mu wa 2019/20, aho yahagaritse Mathurin Olivier Ovambe ku munsi wa kabiri wa Shampiyona ndetse akaza kwirukanwa, igasigaranwa n’Umunya-Espagne Tony Hernandez.
Djilali Bahloul w’imyaka 38, yavukiye i Relizane muri Algérie, yerekeza mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa ubwo yari afite imyaka umunani.
Uyu mugabo ufite Imyamyabushobozi y’Ubutoza ya UEFA A, yari yagizwe umutoza mushya wa Mukura Victory Sports ku wa 6 Ukuboza 2020.
Kuva mu 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Al Nahda Damman yo muri Arabie Saoudite, Saham Club yo muri Oman, Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite, Morteau yo mu Bufaransa, ASC Linguère yo muri Sénégal ndetse na Sahar SC yaherukagamo muri Oman.
Uyu mugabo wakiniye Olympique Marseille hagati ya 1995 na 2000, yatoje kandi Al Ahli de Manama muri Bahreïn na Stade d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!