Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mukura VS yagize iti: “Bitewe n’impamvu zitaduturutseho, turabamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”
“Turasaba abakunzi ba Mukura VS kuba hafi ikipe no gukomeza kuyishyigikira muri Shampiyona izatangira yakira ikipe ya Gasogi United ku wa 15 Kanama 2024.”
KWISEGURA pic.twitter.com/W3u2rOmAHO
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) August 8, 2024
Iri tangazo rije nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ahanini mu bakunzi b’umupira w’amaguru zakurikiranye n’ibaruwa Ferwafa yandikiye Mukura VS, ibamenyesha ko gahunda yateguye ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama itazashoboka kubera ko uwo munsi hari umukino wa Super Coupe.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko Mukura VS yandikiye Ferwafa nyuma yo gutangaza iby’umukino wayo na Rayon Sports, birangira Ferwafa ibabwiye ko uwo mukino udashoboka kuko uwo munsi bawuhariye Igikombe kiruta ibindi kizahatanirwa na APR FC na Police zegukanye Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’ibiganiro birebire, Mukura VS yongeye kwandika indi baruwa isaba ko umukino noneho bawuhindurira amasaha ugakinwa ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri ariko na byo Ferwafa ibasubiza ko bidashoboka, ahubwo ko igishoboka ari uko uwo mukino wimurirwa itariki.
Ikipe ya Mukura yateganyaga kwifashisha iki gikorwa imurika abakinnyi bashya benshi yaguze barimo Abanya-Ghana babiri nka rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!