00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yatsinze Kiyovu iyirusha, Gasogi United ikomeza kuyobora Shampiyona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 September 2024 saa 06:35
Yasuwe :

Mukura VS yatsindiye i Kigali igitego 1-0 mu mukino yari ifitanye na Kiyovu Sports, Gasogi United ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Rwanda nubwo yanganyije n’Amagaju FC.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, ni bwo ku bibuga bitandukanye habereye imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma y’uko amakipe yari mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu.

Kuri Kigali Pelé Stadium habereye uwari ukomeye kuri uyu munsi wahuje Kiyovu Sports na Mukura VS.

Hende Sannu Bonheur wa Mukura VS wahawe amahirwe yo gukina nyuma yo kugira ikibazo kwa Iradukunda Elie Tatou, yatsinze igitego ku munota wa gatatu.

Uyu mukinnyi kandi yahushije ikindi ku munota wa gatanu kubera ko Nzeyurwanda Djihad yirambuye agakuramo ishoti rikomeye ryari riterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mukura VS yakomeje gusatira cyane ndetse inarema uburyo bwavamo ibindi bitego, mu gihe Urucaca rwahuzagurikaga ku bakinnyi bayo batatindanaga umupira no gukora amakosa menshi.

Ku munota wa 44, Kiyovu Sports yabonye amahirwe igera imbere y’izamu ubwo Nizeyimana Djuma yaherezaga umupira Mugisha Desire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu birangira bawumwatse.

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu cyarangiye Kiyovu Sports yatsinzwe igitego 1-0.

Icya kabiri na cyo Kiyovu Sports yagitangiye iri hasi cyane kuko Mukura VS yayirushaga gusatira izamu no kugumana umupira gusa Nzeyurwanda akomeza kwereka ko ariwe munyezamu wa mbere ukwiriye iyi kipe.

Umutoza wa Mukura VS, Afhamia Lofti yageze aho akora impinduka ku munota wa 59 akura mu kibuga Dimbumba Jordan ashyiramo Vincent Adams.

Rutahizamu Boateng Mensah yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe yo mu Karere ka Huye kuko yari asigaye wenyine mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuba yatera mu izamu ahubwo awutera hejuru.

Kiyovu yari yitwaje abakinnyi 14 gusa, yakuyemo Nizeyimana Djuma ishyiramo Nsabimana Denny kugira ngo irusheho gukinira mu rubuga rwa Mukura kandi iyishyireho igitutu, biza kuba mu minota ya nyuma y’umukino kuko aribwo yaremaga uburyo bwinshi.

Umukino warangiye itabashije kwihagararaho itakaza uyu mukino ikomeza kugira amanota atatu ku mwanya wa icyenda ndetse na Mukura ibona amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka, igira ane atuma izamuka ku mwanya wa munani.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi harimo uwo AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, Amagaju anganya na Gasogi United 2-2, Rutsiro FC itsinda Bugesera FC 3-2, Marine itsinda Etincelles FC 2-0 na Police FC yatsinze Musanze FC 1-0.

Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Gasogi United ifite amanota arindwi, igakurikirwa na Rutsiro FC ifite atandatu.

APR FC igikomeje imikino mpuzamahanga muri CAF Champions League ni yo itarakina umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Hakizimana Muhadjili wa Police FC mu mukino wayihuje na Musanze FC
Marine yitwaye neza mu mukino wayihuje na Etincelles
Police FC yakuye amanota atatu i Musanze
Gasogi United yakomeje kuyobora shampiyona nyuma yo ķunganya
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego
AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0
Kiyovu Sports ikomeje guhura n'ibibazo
Mukura VS yakuye amanota atatu ya mbere kuri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .