Ni umukino wabereye kuri Stade ya Huye, aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yashakaga ayo manota ngo igabanye ikinyuranyo kiri hagati yayo na Rayon Sports ya mbere, yayirushaga amanota ane, na yo yaraye itsitariye i Huye, inganya n’Amagaju FC 1-1.
Ku rundi ruhande Mukura VS yashakaga itsinzi ndetse bikanayongerera amanota ku rutonde rusange rwa Shampiyona rwa Shampiyona.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko mu minota ibiri gusa hari hamaze kubona koruneri ku mpande zombi nubwo zitabyajwe umusaruro.
Ihatana ryakomeje kugaragaza mu kibuga ariko ku munota wa 18 w’Umukino Mukura VS ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Destin Maranda ari na cyo cyatandukanyije ayo makipe.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere cy’umukino kirangira Mukura VS iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zikomeye ku ruhande rwa APR FC aho Denis Omedi, Dauda Yussef, Ruboneka Jean Bosco na Lamine Bah bahaye umwanya Mugisha Girbert, Niyibizi Ramadhan, Mamadou Sy na Nshimirimana Ismael Pitchou.
Impinduka z’umutoza wa APR FC nta kinini zafashije iyi kipe kuko iminota irenga 20 yashize nta gitego cyangwa gusatira izamu rya Mukura VS.
Nyuma y’iminota 24 y’igice cya kabiri cy’Umukino Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yongeye gusimbuza aho Kiwanuka Hakimu asimbuwe na Kwitonda Alain Bacca.
Iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura VS ikiyoboye n’igitego 1-0 bongeraho iminota itandatu nayo itagize icyo ihindura ku migendekere y’umukino.
Itsinzi ya Mukura VS yatumye ihita igira amanota 27 mu gihe APR FC yakomeje kugira amanota 37 irushwa ane na Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Mukura VS izasubira mu kibuga ku wa 26 Gashyantare 2025 mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro izahuramo na Amagaju FC mu gihe APR FC izagisubiramo yisobanura na Gasogi United ku wa 27 Gashyantare 2025.


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!