Mukura VS yasabye FERWAFA kwihanangiriza Centrika Ltd yayihombeje

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba kwihanangiriza Sosiyete ya Centrika ishinzwe imyinjirize no kwishyuza ku kibuga kuko yayihombeje ku mukino wa Shampiyona iheruka kwakiramo Gasogi United.

Nk’uko bikubiye mu ibaruwa Mukura yandikiye FERWAFA, iyi kipe yavuze ko “ itishimiye imigurishirize n’imyinjirize kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona wayihuje na Gasogi United mu cyumweru gishize”.

Iyi kipe yakomeje ivuga ko “Centrika yateguye amatike make n’abayacuruza bake, ibi byatumye abantu babura amatike bamwe binjira batishyuye abandi bishyura amafaranga ntibabona amatike, bamwe basubira mu ngo kuko amatike yari yabuze n’uburyo bwo kuyabona bwari bugoye kuko abayacuruza bari babiri gusa.”

Mukura Victory Sports yasabye FERWAFA ko “yakwihagangiriza CENTRIKA LTD aya makosa ntazasubire kuko byayiteje igihombo gikomeye bikanababaza abakunzi bayo.”

Umunyamabanga wa Mukura Victory Sports, Siboyintore Théodate, yavuze ko basabye FERWAFA ko yakemura iki kibazo kimaze kuba ubugira gatatu kuri Stade ya Huye.

Ati” Ku mukino twakinnye na Gasogi United iwacu, twagize ikibazo cy’imyinjirize cyatewe n’abagurisha amatike, bari bake, bari batwoherereje abakozi babiri gusa kandi dufite abafana benshi baje kureba umupira, amatike arashira bituma abantu binjira mu muvundo, babyigana.”

“Turasaba ko bitasazubira kuko ni ibintu bimaze kuba inshuro eshatu ku kibuga cyacu buri gihe bohereza abantu bake n’amatike akabashirana. Twagaragaje akababaro twatewe n’iki kibazo kugira ngo bitazasubira kandi twasabye abakunzi bacu imbabazi kuko ntabwo ari twe byaturutseho.”

Mbere y’uko Shampiyona y’uyu mwaka itangira, FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko hari indi sosiyete yo mu Bwongereza izahabwa isoko ryo kwishyuza no kwinjiza abantu ku bibuga, ariko kuba itaratangira gukora Centrika Ltd izaba ikomeje gukora izi nshingano.

Nyuma y’imikino itandatu ya Shampiyona imaze gukinwa, Mukura Victory Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 14 izigamye ibitego umunani, aho ikurikiwe na APR FC zinganya amanota, ariko yo ikazigama ibitego birindwi.

Amakipe yombi azahura mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo saa 15:00.

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwasabye FERWAFA kwihanangiriza sosiyete ya Centrika Ltd yayihombeje ku mukino wa Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza