Ku wa Gatanu, Minisiteri ya Siporo yahagaritse Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru kuko hari amakipe yagaragayemo COVID-19. Yategetse kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gupimisha amakipe yose, abakinnyi bagataha bamaze kubona ibisubizo.
Nyuma y’uko FERWAFA yandikiye amakipe yose ku wa Mbere, iyasaba gutanga urutonde rw’abantu bose bari mu mwiherero kugira ngo bapimwe, aya mbere yafashwe ibipimo ku wa Kabiri.
Mukura Victory Sports na APR FC ni yo makipe IGIHE yamenye yapimwe ku wa Kabiri ndetse ashobora kuva mu mwiherero kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kubona ibisubizo.
Hari amakipe yamaze gutanga urutonde muri FERWAFA, ataramenya gahunda y’igihe azapimishirizwa mu gihe ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe buvuga ko hari amakipe atatu ataratanga urutonde.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC amaze iminsi mu kato.
Kugeza ubu amakipe umunani yamaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, yatangajwe na Minisiteri ya Siporo, ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!