Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, ubwo yaganiraga na B&B Kigali Fm, agaragaza uruhande ikipe ihagazeho nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi yifuzwa.
Nyirigira yavuze ko Boateng Mensah ari umukinnyi w’ingirakamaro cyane muri iyi kipe, buri wese waba ufite amahirwe yo kumugira atakwifuza kumutakaza, yanagenda agatangwaho menshi yagura abandi.
Ati “Boeteng Mensah ni umukinnyi wacu ukidufitiye amasezerano. Ikipe imushaka yakwishyura nka miliyoni 50 Frw tukamurekura akagenda. Kuba hari amakipe y’inaha amushaka nta kibazo. Gusa ni umukinnyi w’ingenzi mu ikipe yacu tutifuza gutakaza.”
Ibi abivuze nyuma y’ikiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, wavuze ko hari abakinnyi beza bafite bari kwifuzwa n’amakipe akomeye yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Boateng Mensah ukina afasha ba rutahizamu, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, dore ko ari umwe bagize n’Ikipe y’Umwaka wa 2024/25.
Muri uwo mwaka yatsinzemo ibitego 10 ndetse anatanga imipira itanu ivamo ibindi. Ibi byafashije Mukura VS gusoza Rwanda Premier League iri ku mwanya wa gatanu, ndetse igera no ku mwanya wa kane mu Gikombe cy’Amahoro.
Mbere yo kugera muri Mukura VS, uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari avuye muri Dreams FC y’iwabo. Ubwo yayikiniraga ikaba yarageze muri ½ cya CAF Confederation Cup, aho yasezerewe na Zamalek SC yo mu Misiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!