Mukura VS igiye kugoboka abakinnyi bayo bamaze amezi atanu badahembwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mata 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwemereye abakinnyi ko bugiye kubaha inkunga muri ibi bihe bya Coronavirus mu gihe bamaze amezi asaga atanu badahembwa.

Abakinnyi ba Mukura Victory Sports baheruka umushara w’Ukwakira 2019.

Abakinnyi bazamurirwaga icyizere n’agahimbazamusyi bahabwaga n’ikipe kuri buri mukino, aho iyo batsinze bahabwa ibihumbi 20 Frw, babona itsinzi zikurikiranya n’agahimbazamusyi kakibuha bitewe n’inshuro z’imikino batsinze mu buryo bwikurikiranya.

Mu kwezi gushize, bari batangaje ko badakina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona wabahuje na Bugesera FC mu gihe badahembwe, Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, abasaba kwihangana byibuze ukwezi kumwe.

Nyuma y’uko igihe abakinnyi bari bahawe kirangiye, bakabwirwa ko nta mafaranga ahari, Umuyobozi wa Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier, yemereye abakinnyi inkunga yo kubafasha muri ibi bihe bya Coronavirus.

Kapiteni w’iyi kipe, Duhayindavyi Gaël yavuze ko nubwo ibihe ikipe yabo irimo ibitoroshye, ariko ashimira ubuyobozi bubatekerezaho.

Ati “Hari akantu abakinnyi, abayobozi babemereye kugira ngo ntibagire ingorane nyinshi kuko hari abafite imiryango. Ikipe yagize akantu ibashakira kugira ngo babashe gusunika iminsi.”

IGIHE yamenye ko abakinnyi ba Mukura Victory Sports bashobora kubona ibyo bagenewe kuri uyu wa Gatanu, ariko bikaba byagizwe ibanga.

Ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi imaze kugera mu mezi atanu, Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports ntacyo burabitangazaho.

Bivugwa ko Mukura Victory Sports yaba yaramaze gukoresha amafaranga yose yagenewe n’Akarere ka Huye nk’umufatanyabikorwa wayo ndetse na Volcano Ltd nk’umuterankunga.

Meya Sebutege aherutse gutangariza IGIHE ko bateganya guhura n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’amabwiriza yo kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, bakiga uburyo ikibazo cy’imishahara muri Mukura, cyabonerwa umuti.

Indi nkuru wasoma: Gukina CAF Confederation Cup byateje igihombo Mukura VS imaze amezi atanu idahemba.

Abakinnyi ba Mukura Victory Sports bamaze amezi asaga atanu badahembwa
Kapiteni wa Mukura VS, Duhayindavyi Gaël yabwiye abakinnyi bagenzi be ko hari inkunga bahabwa n'ubuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .