Mukura Victory Sports yatandukanye n’Umutoza Ovambe nyuma y’amezi atatu gusa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza mukuru wayo, Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe bari bamaranye amezi atatu.

Ovambe yari amaze iminsi umunani ahagaritswe n’Ubuyobozi, ashinjwa imyitwarire mibi nyuma y’umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona yabonyemo ikarita itukura i Nyagatare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bwemeje ko bwamaze gusezerera uyu mugabo bwari bwahaye akazi mu mpera za Nyakanga, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mu byo Ovambe ashinjwa, harimo kugaragaza imyitwarire mibi ku mukino wahuje Mukura na Sunrise Fc kuwa 9 Ukwakira 2019, aho yinjiye mu kibuga atabyemerewe n’abasifuzi kandi akarenga ku mabwiriza bamuhaye bimuviramo guhabwa ikarita itukura.

Umunyamabanga Mukuru wa Mukura Victory Sports, Siboyintore Théodate, yabwiye urubuga rwa interineti rw’iyi kipe ko ubuyobozi bwakomeje gukurikirana andi makuru ajyanye n’imyitwarire ye n’umwuka mubi wari mu ikipe , bufata icyemezo cyo kumusezerera.

Ati” Twamusezereye binyuze mu ibaruwa twamuhaye. Twagerageje gushaka andi makuru , tugerageza guhura na we. Hari ibyo tutumvikanye na we bijyanye n’imikorere n’imyitwarire, dufata umwanzuro wo kumuhagarika.’’

Mukura yemeje ko ikomeza gutozwa n’Umunya-Espagne Tony Hernandez wari umutoza wungirije kugeza igihe hazafatwa icyemezo cya nyuma.

Mathurin Olivier Ovambe uvuka muri Cameroun ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, yageze mu Rwanda tariki ya 6 Nyakanga, atoza Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup 2019 yabereye mu Rwanda, nk’igeragezwa.

Yatoje kandi amakipe y’abato yo mu Bwongereza nka Aston Villa, Derby County, West Bromwich Albion no mu Butaliyani ndetse ngo kuba azwiho kuzamura impano mu bakiri bato biri mu byari byagendeweho ahabwa akazi na Mukura.

Atandukanye na yo nyuma yo kuyihesha igikombe cy’Agaciro Cup 2019, yegukanye ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma mu kwezi gushize.

Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota atanu. Iyi kipe y’i Huye izagaruka mu kibuga ku Cyumweru, yakirwa na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa kane.

Olivier Ovambe yirukanywe na Mukura Victory Sports nyuma y'amezi atatu gusa
Umunya-Espagne Tony Hernandez wari umutoza wungirije, ni we usigarana Mukura VS by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza