Police FC irakina na APR FC saa Kumi, mu gihe Rayon Sports ikina na Rayon Sports saa Moya n’Igice, imikino yombi ibere kuri Stade Amahoro.
Mu rwego rwo gutera imbaraga abakinnyi bayo, aya makipe yazamuye agahimbazamusyi.
Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino ubanza, kuri iyi nshuro agahimbazamusyi yakagize ibihumbi 250 Frw. Ubusanzwe iyo yabaga yakinnye na APR FC yari ibihumbi 120 Frw.
Rayon Sports ihanganye na Mukura, agahimbazamusyi yakagize ibihumbi 200 Frw kuri buri mukinnyi, kavuye ku bihumbi 120 Frw.
Mukura yo yazamuye agahimbazamusyi ikagira hafi ibihumbi 400 Frw mu gihe ubusanzwe kari ku bihumbi 30 Frw.
Kuri APR FC, agahimbazamusyi abakinnyi bakamenya nyuma y’umukino bitewe nuko bitwaye.
Uretse APR na Rayon Sports zikomeje guhatanira n’Igikombe cya Shampiyona, ni yo yakoresheje ikipe ya mbere mu mikino yo mu mpera z’icyumweru.
Icyakora umwuka ni mwiza mu makipe yombi kuko yavuye i Rubavu amwenyura, APR yanyagiye Rutsiro FC ibitego 5-0, mu gihe Gikundiro yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1.
Mukura yari yasuye AS Kigali banganyije igitego 1-1, mu mukino iyi kipe y’i Huye yakoresheje abasanzwe ari abasimbura kuko ababanza bari baruhukijwe.
Ni ko byagenze no kuri Police FC kuko mu mukino yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, kuko yagiye iruhutsa abakinnyi bamwe na bamwe.
Amakipe asezerera andi, azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Ni mu gihe ayatsinzwe azahatanira umwanya wa gatatu, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!