00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukunzi Yannick yabazwe imvune yari imuzahaje mu ivi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 September 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira Sandvikens IF yo muri Suède, Mukunzi Yannick, yabazwe imvune yari amaze iminsi agize yari yaratumye atongera kujya mu kibuga.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ni bwo Mukunzi yashyize hanze ubutumwa buherekejwe n’amafoto bugaragaza ko igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza.

Yagize ati “Nagize imvune mu kwezi gushize, ni yo mpamvu ntigeze ngaragara mu mikino twari dufite mu minsi ishize. Abambazaga impamvu ni iyo, kandi ikindi nari nkitegereje ibyemezo by’abaganga, gusa ubu bamaze kumbaga kandi byagenze neza.”

“Ubu meze neza kandi Imana ni nziza ibihe byose.”

Yannick Mukunzi yabanje kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu Ukwakira 2021, biba ngombwa ko bamubaga, ariko inshuro nyinshi yahoraga ayitonekara bigatuma adahozaho.

Muri uyu mwaka ni bwo yasaga n’aho yakize neza ari na bwo yifuza gufatanya na Sandvikens IF gukomeza kwitwara neza mu Cyiciro cya Kabiri iherutse kugeramo.

Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tariki ya 16 Kamena mu mukino batsinzemo Oddevold 2-0. Yannick winjiye mu kibuga ku munota wa 62 ntarongera kugaragara akina.

Mukunzi kandi wabazwe nyuma y’iminsi mike yakiriye agakiza, ashobora kongera kumara hanze amezi atatu ukurikije igihe imvune yagize izakirira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .