Mukansanga yatoranyijwe mu bashobora gusifura Igikombe cy’Isi cya 2023

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Mukansanga Rhadia Salma ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle Zelande.

Hirya no hino ku Isi, hatoranyijwe abasifuzi 156 bo hagati n’abo ku ruhande bazavamo abazayobora Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba hagati ya Nyakanga na Kanama 2023.

Ku wa Kane ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje abasifuzi bo mu bihugu 15 bya Afurika, bazatoranywamo abazasifura iyi mikino ya nyuma.

Umunyarwandakazi Mukansanga Salma ni umwe mu basifuzi umunani bo hagati batangajwe, aho abandi ari Lidya Tafesse Abebe (Ethiopia), Maria Rivet (Mauritius), Bouchra Karboubi (Maroc), Ndidi Patience Madu (Nigeria), Vincentia Amedome (Togo), Fatou Thioune (Sénégal) na Dorsaf Ganouati (Tunisia).

Mu basifuzi bo ku ruhande, 11 batangajwe ni: Mary Njoroge (Kenya), Lidwine Rakotozafinoro (Madagascar), Bernadettar Kwimbira (Malawi), Queency Victoire (Mauritius), Diana Chikotesha (Zambia), Mimisen Iyorhe (Nigeria), Fatiha Jermoumi (Maroc), Fanta Kone (Mali), Carine Atezambong Fomo (Cameroun) na Yara Atef Said Abdelfattah (Misiri).

Mu gihe yaba agiriwe icyizere, Mukansanga Salma yaba agiye gusifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko yari mu cya 2019 cyabereye mu Bufaransa.

Mukansanga Rhadia Salma ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika bazavamo abayobora Igikombe cy’Isi cya 2023
Mukansanga yasifuye kandi Igikombe cy'Isi cy'Abagore cya 2019 mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .