00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukansanga Salima yashimiye Motsepe wamumurikiye Isi, agakingurira amarembo abandi Banyafurikakazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 November 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, yashimiye Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, wamugiriye icyizere akamuha urufunguzo rwafunguye amarembo yo kwereka Isi yose ko Afurika ifite abasifuzi b’abagore bashoboye.

Mukansanga yabivuze mbere ya tombola y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2024, yabereye i Salé muri Maroc ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024.

Mbere y’uko tombola itangira, umunyamakuru wo muri Ghana, Juliet Bawuah, wari uyoboye iki gikorwa, yakiriye bwa mbere Mukansanga Salima Rhadia nk’umwe mu bagomba kuyigiramo uruhare.

Yavuze ko uwo agiye kwakira ari umuntu udasanzwe mu mupira w’amaguru w’abagore, ari we mugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagabo cyabereye muri Cameroun mu 2021 ndetse bikaba uko mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022.

Ubwo Juliet Bawuah yari amusabye kugira icyo avuga ku gikorwa kigiye kuba, Mukansanga Salima yavuze ko yishimye cyane, anashimira kuba yaragiriwe icyizere cyo guhagararira abandi basifuzi b’abagore.

Ati “Mwakoze cyane kuri aya mahirwe, ni icyubahiro n’ishema kuri njye, guhagararira abasifuzi b’abagore muri Afurika muri iki gikorwa, kandi na none, Dr. Motsepe, warakoze kunyizera. Waranyizeye, wampaye uburenganzira, wampaye urufunguzo rufungurira abagore bose ngo bahagararire Afurika ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Turitanga cyane, dutanga ibyo dufite byose duharanira kugira umupira mwiza muri Afurika. Mwarakoze cyane kuri ibyo.”

Abajijwe ubutumwa yaha abakiri bato, Mukansanga yagize ati “Umupira w’amaguru wamfunguriye amarembo. Uramfasha cyane mu buzima, niga byinshi mu kibuga no hanze yacyo.”

Yongeyeho ati “Ni cyo gihe cyanjye cyo gushyigikira, kwitanga, kwerekera, kugira inama no kuba intangarugero ku bakobwa n’abagore bari muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru kugira ngo bagaragaze icyo bashoboye, bumve inzozi zabo, baharanire kuzigeraho, babirwanirire.”

“Baduhaye urufunguzo, ni cyo gihe ngo natwe tugaragaze ko dushoboye kandi dufite ubushobozi. Muri aka kanya, niteguye gushyigikira no gutanga buri kimwe mfite mu gufasha abakobwa n’abagore bari muri siporo.”

Uretse Mukansanga, abandi bagize uruhare muri tombola y’iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore ni Andile Dlamini wari mu Ikipe ya Afurika y’Epfo yatwaye iri rushanwa mu 2022 na Fatiha Laassiri wakiniye Maroc, ariko ubu akaba ari umutoza n’umwarimu w’abatoza.

Mukansanga aheruka gutangaza ko yafashe icyemezo cyo guhagarika gusifura mu kibuga hagati, ariko akaba azakomeza kuba umusifuzi ukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR).

Igikombe cya Afurika cy’Abagore gitaha kizabera muri Maroc kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025.

Tombola yabaye yasize Itsinda A rigizwe na Maroc, Zambia, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda B ririmo Nigeria, Tunisia, Algérie na Botswana naho Itsinda C rigizwe na Afurika y’Epfo, Ghana, Mali na Tanzania.

Mukansanga Salima yashimiye Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, watumye aba uwa mbere mu kugaragaza ko Afurika ifite abasifuzi b'abagore bashoboye
Mukansanga ni umwe mu bitabajwe muri tombola y'Igikombe cya Afurika cy'Abagore cya 2024
Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe (wa gatatu hagati), akomera amashyi Mukansanga Salima
Ibihugu 12 bizakina Igikombe cya Afurika cy'Abagore mu 2025, byagabanyijwe mu matsinda atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .