Umuhango wo guhemba abitwaye neza muri iyi kipe, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Mukandayisenga yahawe igihembo cy’uwabaye rutahizamu mwiza, nyuma yo gutsinda ibitego 16. Birimo 13 byo muri Shampiyona na bitatu byo mu Gikombe cy’Igihugu.
Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe mu Ukuboza mu 2024, aho bitamutwaye igihe kinini ngo agaragaze icyo ashoboye kuko yagiye anahabwa ibihembo by’umukinnyi mwiza w’ukwezi.
Muri rusange, myugariro w’Umunya-Nigeria, Uzoamaka Igwe ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Yanga Princess.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!