00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin yavuze kuri APR FC yagereranyije na gereza; ahishura iby’amarozi mu Amavubi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 November 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko yicuza ku magambo yigeze kuvuga kuri APR FC ubwo yagereranyaga ubuzima bwo gukinira iyo kipe nko kuba muri ’gereza’, ahishura ko yigeze no kuganira nayo hagamijwe kureba uburyo yayerekezamo.

Mu kiganiro na ’Kigali Active Media’, Muhire Kevin yagarutse ku buzima bwe muri Rayon Sports ndetse n’ibyo yifuza mu mupira w’amaguru. Yanagarutse ku byavuzwe mu ikipe y’igihugu by’amarozi ndetse n’ahazaza he muri ruhago.

Ku bijyanye na APR FC, Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka wa Shampiyona iheruka, yabajijwe niba amagambo yigeze kuyitangazaho mu 2015 ko ari nka gereza ari kimwe mu byatumye kugeza ubu atarayikinira kandi ari umwe mu Banyarwanda beza.

Uyu mukinnyi yavuze ko ibyo yatangaje ko icyo gihe abyicuza, ashimangira ko byatewe n’ubwana dore ko icyo gihe yari akiri muto.

Gusa yavuze ko nyuma yo gutangaza ayo magambo yafashwe nabi na bamwe mu bakunzi ba APR FC, iyi kipe yaje no kumwegera kugira ngo bagirane ibiganiro byashobora no gutuma ayerekezamo.

Ati “Sinzi niba nakinira APR FC kuko sinzi ibizaza. Ku magambo nayivuzeho nayasabiye imbabazi, nari umwana mfite imyaka 14 cyangwa 15. Rero kudakinira APR FC si ukubera ayo magambo ahubwo ni uko akenshi nabaga ndi hanze cyangwa mfite amasezerano na Rayon Sports.”

Yongeyeho ati “Hari abantu ba APR bamwe na bamwe bazaga sinzi niba ari APR yabaga yabohereje cyangwa bihaye akazi bakambwira ibi n’ibi urabifata, nkababwira nti ’njyewe ndifuza ibi n’ibi’ bikarangira batagarutse. Sinzi niba ari APR yabaga yabohereje ariko ni abantu bo muri APR FC.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanahamije ko mu Rwanda hari abakinnyi bizera amarozi nubwo we atabyemera, ndetse avuga ko yigeze gusabwa kuyakoresha ngo ashyirwe ku rutonde rw’abakinnyi.

Ati: “CHAN yabereye i Kigali muri 2016 ntabwo nayikinnye ariko nari mu mwiherero. Rero barampamagaye barambwira ngo kugira ngo ukine CHAN bisaba ngo ’ukore ibi n’ibi’ ndababwira nti ’reka reka’. Nageze mu Ikipe y’Igihugu ntayo nakoresheje rero sinayakoresha ngo njye muri CHAN.”

Yongeyeho ko hari abakinnyi bayizera, ati “Hari ababyemera hari n’abatabyemera ni nk’uko abantu bose batemera Imana.”

Mu bindi yagarutseho, Kevin Muhire yavuze ko aramutse afite amafaranga menshi yaba Perezida wa Rayon Sports agahita ayihindura nka Real Madrid, anavuga ko uko yiyumva agifite imyaka myinshi yo gukina umupira w’amaguru haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Muhire Kevin yemeje ko yigeze kugirana ibiganiro n'abantu bo muri APR FC
Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya CHAN yavuze ko mu Rwanda hari abakinnyi bemera amarozi
Muhire Kevin yatowe nk'umukinnyi w'umwaka wa Shampiyona ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .