Uyu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku wa 5 Mata 2025, warangiye Marine FC inganyije na Rayon Sports ibitego 2-2, byatumye Gikundiro itakaza umwanya wa mbere.
Marine FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Fabio, cyishyurwa na Prince Elanga-Kanga Jr. mu gice cya mbere. Ni mu gihe mu gice cya kabiri, Rugirayabo Hassan yatsinze igitego cya kabiri cya Marine, na cyo cyishyurwa na Youssou Diagne.
Igitego cya Rugirayabo watereye umupira uteretse muri metero nka 40, umunyezamu Khadime Ndiaye agasohoka nabi ukamurenga, cyababaje Muhire Kevin wahise ujya kwereka uyu mukinnyi mugenzi we ko abatsindishije.
Ntibyagarukiye aho kandi kuko Muhire yahise ajya ku ntebe y’abatoza, abasaba gusimbuza uyu munyezamu ariko bamusaba gutuza nk’uko Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yabigarutseho nyuma y’umukino.
Ati “Kevin twamubwiye ngo natuze kuko gutsindwa bibaho. Mbere na mbere byaba ari nko gukura mu mukino umukinnyi mugenzi wawe. Twaganiriye turamubwira tuti mutere imbaraga umunyezamu niba adutsindishije kuko biracyashoboka. Namubwiye ngo agende abwire bagenzi be dukomeze dushyiremo imbaraga turebe ko twakwishyura igitego tukabona n’ikindi.”
Rwaka yakomeje avuga ko “bibaho ko umukinnyi ashobora kurakara bitewe n’ibibaye ariko nta byinshi bindi.”
Igitego cya mbere Khadime Ndiaye yinjijwe cyasaga neza n’icyo aheruka gutsindwa ku mukino wa Mukura Victory Sport kuko ari ishoti ryaterewe mu rubuga rw’amahina.
Reba hano ibitego byabonetse mu mukino:








Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!